bwiza.com
Iyobokamana

Ese Bibiliya yemera gusomana nk’uko bamwe babyibwira?

Ni kenshi usanga abantu bakunze gukora ibikorwa byo gusomana yewe baba n’abakirisitu, ariko bakitwaza ko no muri Bibiliya harimo ingero z’abantu basomanaga kuva mu gihe cya Yesu, mbere yahoo ndetse na nyuma.
Nyamara, iyo witegereje usanga gusomana kuvugwa muri Bibiliya byarabaga bifite ubusobanuro bwihariye buhabanye cyane n’ubwo abantu bo muri iyi minsi baha igikorwa cyo gusomana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abantu benshi basomana hagendewe ku irari ry’imibiri yabo ndetse ugasanga uko gusomana akenshi kuganisha ku gukora ikibi gihabanye n’ibyo Bibiliya isaba abayisoma.
Gusomana kuvugwa muri Bibiliya
Muri Bibiliya, gusomana bigaragaza ikimenyetso cyo gusuhuzanya ndetse no kwereka umuntu ko umwwubashye cyane bitewe n’urwego ariho cyangwa uburyo umwubaha.
Kuva 18:7 Mose arasohoka ajya gusanganira sebukwe, amwikubita imbere aramusoma, barasuhuzanya binjira mu ihema.
Gusomana kandi byashoboraga kugaragaza urukundo rudasanzwe umunru afitiye undi.
Umwana w’ikirara wari umaze igihe ataba iwabo baziko yapfuye, ababyeyi be bamubonye bamugirira impuhwe.
Luka 15:20, Arahaguruka ajya kwa se. “Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma.
21.Uwo mwana aramubwira ati ‘Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.’
Gusomana nk’ikimenyetso cy’ubugambanyi cyangwa uburyarya.
Aha turagaruka ku mateka ya Yuda wasomye yesu ubwo bamufataga bakajya kumugirira nabi.
Mu by’ukuri, nta bwo Yuda yasomye Yesu kuko amukunda ahubwo kwari ukugaragaza ikimenyetso cy’akagambane nk’uko yari yabanje kubiteguza abo bajyanye kumufata.
Matayo 26:48-, Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo mumufate.”
49.Uwo mwanya yegera Yesu aramubwira ati “Ni amahoro Mwigisha”, aramusomagura.
50.Yesu aramubwira ati “Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye.” Maze baraza basumira Yesu, baramufata.
51.Umwe muri abo bari kumwe na Yesu arambura ukuboko, akura inkota ye, ayikubita umugaragu.
Kimwe n’izindi ngero zitandukanye zigaragara muri Bibiliya aho abantu basomanye kubera impamvu runaka, ntabwo byari bikwiye kub a urwitwazo ngo abantu basomane bitwaje ko no muri Bibiliya basobanaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusomana kugaragara mu minsi ya none nta sano cyangwa inkomoko bifitanye n’ibivugwa muri Bibiliya kuko ubu akenshi abantu babikora batazi n’ubusobanuro bwabyo cyangwa bakabikora bitewe n’icyo bagamije nk’uko Yuda yabikoze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!