bwiza.com
Ahabanza » Nyagatare: Umuyobozi wa SACCO arakekwaho kuba mu banyereje asaga miliyoni enye
Amakuru Politiki

Nyagatare: Umuyobozi wa SACCO arakekwaho kuba mu banyereje asaga miliyoni enye

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yafashe umuyobozi wa SACCO yo mu murenge wa Matimba , mu karere ka Nyagatare , kubera gukekwaho kuba umwe mu barigishije amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miriyoni enye y’iri shami yari abereye umuyobozi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba , Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi , yavuze ko uwo muyobozi wa SACCO yitwa Dushimimana Liliane w’imyaka 32 y’amavuko, akaba yarafashwe ku itariki 27 Mutarama 2017, nyuma y’igenzura ryakozwe a Banki Nkuru y’u Rwanda, ryagaragaje ko ari mu barigishije ariya mafaranga.
IP Kayigi yagize ati:”Kuva ku wa kane w’icyumweru gishize, itsinda ry’abagenzuzi baturutse muri BAnki Nkuru y’u Rwanda riri gukora igenzura muri ririya shami rya SACCO. Ku munsi wa mbere, ryahise ritahura ko hari amafaranga yarinyerejwemo.”
Yakomeje agira ati:”Kugeza ubu, abantu babiri ni bo bakekwaho kuyanyereza, abo akaba ari Dushimimana usanzwe ari umuyobozi wa SACCO Matimba na Mugabo Eshem w’imyaka 26 y’amavuko, usanzwe atanga akanakira amafaranga (cashier) ku bagana SACCO Matimba.”
IP Kayigi yagize ati:”Ubwo iryo tsinda ry’abakozi ba BNR ryagaragazaga ko aba bashobora kuba bafite uruhare mu inyerezwa ry’ariya mafaranga, aba bombi bahise bafatwa ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Matimba mu gihe ipererza rikomeje ngo harebwe niba nta bandi bari inyuma y’ibura ry’aya mafaranga.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
IP Kayigi yagize ati:”Abantu bakwiye kwirinda konona no kurigisa umutungo cyane cyane uwo bashinzwe gucunga kuko ari icyizere baba baragiriwe bahabwa ako kazi . Uwaramuka amenye by’umwihariko amakuru ajyanye n’inyerezwa ry’ariya mafaranga, arasabwa kuyamenyesha Polisi y’u Rwanda.”
Umuntu uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.
@bwiza.com

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Imicungire mibi ya za SACCO iratanga isomo kuri RCA na BNR - bwiza.com 03/06/2019 9:01 am at 9:01 am

[…] Nyagatare: Umuyobozi wa SACCO arakekwaho kuba mu banyereje asaga miliyoni enye […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com