bwiza.com
Ahabanza » Rulindo: Umubitsi w’Umurenge SACCO afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga
Amakuru Politiki

Rulindo: Umubitsi w’Umurenge SACCO afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga

Ku itariki ya 14 Gashyantare, Umubitsi w’ikigo cy’imari iciriritse cyo mu Murenge wa Base”Umurenge SACCO”, Akarere ka Rulindo (SACCO Izuba Base), yafashwe na Polisi y’u Rwanda acyekwaho kunyereza amafaranga y’icyo kigo arenga miliyoni.

Habaguhirwa Jean Claude yafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’ iyo Sacco, bikaza kugaragara ko hari amafaranga ari kubura, ubwo buyobozi buhita bubimenyesha Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko bakimara kumenya iby’iri bura ry’aya mafaranga, Habaguhirwa wari umubitsi byavugwaga ko ari mu ba mbere bakekwa, yahise atabwa muri yombi, ariko ubugenzuzi n’iperereza rikaba rikomeje kugirango amenyekane niba nta yandi mafaranga yabuze, cyangwa niba nta bandi bantu bari inyuma y’inyerezwa ry’aya mafaranga.
Yavuze ati:”Nubwo ubugenzuzi n’iperereza bikomeje kandi bikaba bishobora kugira ibindi byerekana, twafashe umwanzuro wo kuba tumufashe kugirango adatoroka. Turizera ko iperereza rikomeje hari ibindi bintu rizagaragaza ku inyerezwa ry’aya mafaranga.”
IP Gasasira yakomeje avuga ko imicungire mibi y’ibya rubanda ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba abacunga ibya rubanda kwirinda kubicunga nabi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kwezi gushize, Polisi ya Nyagatare yataye muri yombi abantu 2 barimo umuyobozi wa Sacco ya Nyagatare bakekwaho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 4 y’iyo Sacco.

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!