bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Umuhanzi arashinja Dr Jose Chameleone kumutangaho igitambo muri Illuminati
Imyidagaduro

Uganda: Umuhanzi arashinja Dr Jose Chameleone kumutangaho igitambo muri Illuminati

Umuhanzi wo muri Uganda uzwi ku mazina ya Qute Kaye arashinja abahanzi barimo na Dr Jose Cameleone kumugambanira bakamutangaho igitambo muri Illuminati atabizi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi yabitangaje muri iki cyumweru gisoza, ubwo uyu muhanzi yatangazaga ko yakiriye agakiza ndetse ko ubuzima bwe agiye kubwegurira nyagasani akaba ari we ubuyobora, aho nyuma yo gufashwa n’ijambo ry’Imana yatse akanya ko gutanga ubuhamya ku byo yamenye aho yagarutse kuri iki kibazo n’amarira menshi.
Uyu muhanzi yagaragaje uburyo inyota yari afite mu buhanzi bwe yo kumenyekana no kubona amafaranga byatumye akorana n’abapfumu anavuga ko kugira ngo ajye mu bapfumu bwa mbere yabifashijwemo n’abahanzi b’ibikomerezwa birimo na Dr Chameleone.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Qute Kaye kuri ubu unarwaye bikomeye, avuga ko nyuma yo kumujyana mu barozi, aba bahanzi baba baranamutanzeho igitambo muri Illuminati bamubeshya ko bizamufasha kumenyekana no kugera ku ndoto ze, ariko akanibaza impamvu abahanzi benshi b’ibikomerezwa bakorana n’amashitani cyangwa amarozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com