bwiza.com
Amakuru mashya Politiki

Burundi: Perezida wa Sena yasabye abaturage ba Makamba kwica bucece umuntu wese batazi

Perezida wa Sena y’u Burundi yongeye kuvuga amagambo yateye impungenge abatari bacye, bayafashe nko gukomeza gukongeza urwango n’ubugizi bwa nabi, aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mata, yasabye abaturage b’ahitwa Kazirabageni muri Komini Nyanza-Lac guhumbahumba bucece umuntu wese ngo batazi ndetse n’utavuka mu Ntara ya Makamba, aho yakoresheje ijambo “kwegeranya”.

Hon. Reverien Ndikuriyo, Perezida wa Sena y’u Burundi yavuze ko ashima akazi gakorwa n’inzego z’umutekano, ariko yongeraho ko abantu batazwi bazerera muri Mwaro na Muramvya bagomba kwicwa bucece. Muri ako gace ka Kazirabageni, abantu batandatu bari baherutse gutabwa muri yombi bakekwaho kuba mu mitwe yitwaje intwaro. Bane muri aba bantu barimo umugore n’umwana we bahise boherezwa mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi i Bujumbura.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma y’ibi bintu nibwo perezida wa Sena nawe ukomoka muri makamba, yahise amanuka iwabo aho guhumuriza abaturage, ashima icyo yise ubutwari bw’abantu ngo baba bamenye abagizi ba nabi bakabafata.

Nk’uko ikinyamakuru RPA dukesha iyi nkuru kibitangaza, Perezida wa Sena yakomeje avuga ko ubu umutekano wifashe neza abanyabyaha bamwe bafashwe ndetse hagafatwa n’imbunda, ariko yibutsa ko hadakwiye kubaho kwirara.

Ibyatangajwe na perezida wa Sena y’u Burundi rero abaturage bamwe ba Makamba babifashe nk’imbwirwaruhame yo kubiba urwango, aho bivugwa ko aya magambo ashishikariza kugirira nabi abiswe abanzi b’igihugu avuzwe nyuma y’iminsi micye hagaragaye video yagaragazaga urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi (Imbonerakure) muri Komini ya Ntega mu Ntara ya Kirundo zivuga ko zizajya zisambanya ku ngufu abo biswe abanzi b’igihugu.

Mu by’ukuri iyi video ikaba yaravugaga kwibasira abakobwa cyangwa abagore b’abantu bari ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi babafata ku ngufu. Iri shyaka riri ku butegetsi (CNDD FDD) ariko nyuma y’aho iyi video igiriye ahagaragara ryemeye ko ari iy’umwimerere ndetse ryamagana ibyatangajwe n’izi Mbonerakure, ariko nta cyizere byahaye abaturage ba Kirundo no mu tundi duce uru rubyiruko rukunze kugaragaramo rutera ubwoba ari nako ruhohotera uburenganzira bwa muntu.

Muri iyo video yashyizwe ahagaragara twanababwira ko hari n’aho baba baririmba bavuga ko perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, agomba kwicwa.

Si ubwa mbere rero perezida wa Sena y’u Burundi aca amarenga y’ubwicanyi ndengakamere bushobora kwaduka igihe icyo ari cyo cyose mu gihugu cy’u Burundi, kuko mu myaka hafi 2 ishize nyuma gato y’umugambi wo guhirika perezida Nkurunziza wapfubye, uyu mugabo na none yigeze gutangaza ko hari igihe bazakora, aho yagize ati: “Umunsi umwe tuzakora”. Ni mu gihe bizwi ko mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi Interahamwe nazo zakoreshaga ijambo gukora zivuga kwica. Aya magambo akaba yarayatangarije mu nama y’umutekano yari yahuriyemo abakuru ba za quartiers muri Bujumbura.

Icyo gihe mu ijambo rye yagize ati: “Nababwiye ko nta kirwa kiri mu Burundi; ntushobora kuvuga “ndihisha inyuma y’idirishya abapolisi nibahita mbatere grenade” utekereza ko iyo banditse bagafata n’amafoto batabona uko aba bantu bakora? (…) Mwizera ko ibyo ntaho bibikwa neza? Narabibabwiye neza, muri abayobozi b’amakaritsiye. Mugende mubahe ubutumwa kuko muraziranye hagati yanyu kandi niba mutazi abantu muyobora ntacyo mumaze! Mujye kubaburira rero kugirango ejo hatazabaho kwicuza”.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com, cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com