bwiza.com
Ahabanza » Capt.Nkuyehasi warindaga Gen Niyombare yishwe arashwe
Amakuru Politiki

Capt.Nkuyehasi warindaga Gen Niyombare yishwe arashwe

Capt Nkuyehasi Evariste warindaga Gen Niyombare akiri n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi na nyuma yaho, umurambo we watoraguwe mu gihugu cya Congo, yarashwe.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Ikiriho cy’i Burundi, avuga ko Capt Nkuyehasi Evariste yarashwe ku wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017, ashinjwa guca inyuma agakorana n’inzego z’iperereza z’u Burundi mu gihe sebuja atakivuga rumwe na Leta yahoze akorera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gen Niyombare ngo yari yarahunganye n’uyu musirikare wamurindaga, nyuma yo gutangaza ko yahiritse ku butegetsi Perezida Nkurunziza w’u Burundi, nyuma Coup d’Etat igapfuba.
Hari ku wa 13 Gicurasi 2015, nibwo Gen Niyombare afatanyije n’abandi basirikare bakomeye n’abapolisi, bagerageje guhirika ubutegetsi buriho i Burundi, umugambi ubapfubanye bamwe barafashwe barafungwa, Niyombare we arahunga, kuva uwo munsi ntabwo yongeye kwigaragaza naho ari ntabwo hazwi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com