bwiza.com
Ahabanza » Umuhanzi w'indirimbo zo guhimbaza Imana avuga ko afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye
Iyobokamana

Umuhanzi w'indirimbo zo guhimbaza Imana avuga ko afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye

Umuririmbyi akaba n’umuhimbyi w’indirimbo zaririmbiwe Imana, David Kojo Kyei, wamenyekanye nka Kaywa mu gihugu cya Ghana, yatangaje ko kuri izo mpano zose hiyongereyeho n’indi idasanzwe yo kuzura abapfuye bakaba bazima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo uvuga ko ari imbaraga yahawe n’Imana, yabwiye radio yo muri kiriya gihugu Hitz FM mu kiganiro cyatambutse mu mpera z’icyumweru gishize ko hejuru y’impano afite yo kuririmba no guhimba indirimbo hiyongeraho n’imbaraga yo kuzura abapfuye.
Yagize ati”muzi ko na Yesu yajyaga akora ibitangaza birimo no kuzura abapfuye bagasubira ibuntu, aho yahamagaye Lazaro yari yapfuye akazuka, guhumura impumyi n’ibindi yabwiye abantu ko nibamwizera bazahabwa ububasha bwo gukora nk’ibyo akora.”
Ni muri urwo rwego uyu mugabo avuga ko ibyo akora ari ibikubiye mu mpano Yesu yijeje abamwemera.
Yakomeje ati”niba rero narahawe ubwo butware, nshobora gusengera abantu bagakira indwara ndetse n’abapfuye bagasubirana ubumuntu. Ibyo byose ni imbaraga ya Yesu iri muri njye si imbaraga yanjye.”
Ikinyamakuru cyo muri kiriya gihugu kivuga ko nyuma yo kumva ibi, umunyamakuru w’ikiganiro cy’imyidagaduro kuri iriya radio Prince Tsegah, wari watumiye uriya munyampano, yahise amubaza impamvu ataje kuzura Pro John Atta Mills, wigeze kuba Perezida wa kiriya gihugu umaze igihe apfuye, amusubiza ko nubwo ari impano yahawe n’Imana, ariko ko idapfa gukoreshwa uko yiboneye kose, gusa yongeraho ko bishoboka aho yagize ati”nubwo bitoroshye, birashoboka ko namuhindura muzima mu gihe mubishatse ndetse nkabikora mwirebera.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abajijwe niba hari uwo yaba yarasengeye akazuka, uyu mukozi w’Imana yavuze ko bishoboka kuko abifite mu isezerano na Yesu kuko ngo abasha gusengera abantu mu izina rya Yesu bagakira indwara n’ibindi bibazo ariko ko n’ibindi ashatse yabikora ari ibintu byoroshye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com