bwiza.com
Ahabanza » Muhazi: Kwamamaza umukandida wa FPR byaranzwe no kwishimira ibyo yabagejejeho
Amakuru Politiki

Muhazi: Kwamamaza umukandida wa FPR byaranzwe no kwishimira ibyo yabagejejeho

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu Karere ka Rwamagana byakomereje mu murenge wa Muhazi ahahuriye abaturage benshi
Gahunda yo kwamamaza Paul Kagame yaranzwe no kuvuga ibigwi ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho kubera Paul Kagame.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu baturage yabwiye Bwiza.com ko baje kwishimira ibyo bagejejweho na Paul avuga ko yari umukene ariko nyuma yo guhabwa inka muri gahunda ya girinka yamufashije kwishyurira umwana we amashuri kugeza arangije Kaminuza.
Yagize ati: “Kagame yadukoreye byinshi twe dusanga ari umucunguzi w’abanyarwanda jenoside ikirangira nari njyenyine numva ubuzima bugoye cyane ariko mu mwaka wa 2006 kubera imiyoborere myiza ya Kagame nawe inka ya girinka bayimpa ihaka ku buryo yaje kubyara maze itangira ikamwa litiro 30 ku munsi nagurishije amata mbona amafaranga mbona ifumbire , iyo nka yatumye mbasha kurihirira abana banjye 3 ndetse umukuru namurihiriye amashuri kugeza ndetse arangije muri kaminuza ya INATEK ] ubu na babiri bagiye kurangiza amashuri yisumbuye kandi mbishyuririra , ubu ntabwo nkiri wa muhinzi ufata isuka ngo njye mu murima ahubwo nkoresha abakozi nibura 5 ku munsi nibura nshobora kweza toni y’ibigori, niyubakiye inzu y’ibyumba 7 ibyo byose byaturutse ku nka twahawe na Paul niyo mpamvu turimo tubyina twishimira ibyiza yatumye tugeraho twiyemeje kutazamuterana kandi imvugo ye niyo ngiro.”
Uwari umunyonzi yashimye imiyoborere myiza ya FPR yatumye ava mu bunyonzi ubu afite Kampani ikoresha abakozi 60 nyuma avuga ko yageze kuri byinshi kubera ubucukuzi bw’amabuye ya Kariyeri. Ntibitegera Celestin Yagize ati: “Njye nari umunyonzi w’igare ntwara abagenzi hariya i Nyarusange abenshi barabizi nanyonze imyaka 10 ariko natekereje umushinga wo gucukura Kariyeri hariya i Nyarusange igitekerezo nakigejeje ku murenge wa Muhazi banyohereza ku karere nabo bangira inama yo kwandikisha kampani muri RDB nibwo nandikishije SIRIKA LTD ntangira ncukura nanjye ubwanje n’abantu bake ibikorwa byanjye byanteje imbere kugeza aho ngiye no gukorera mu Murenge wa Mwurire, ubu ndi Rwiyemezamirimo nari umunyonzi w’igare , hari byinshi ubucukuzi bwangejejweho kandi natanze umusanzu wanjye mu kubaka amashuri kuko nagurije ibigo by’amashuri mu gihe bashakaga kubaka amashuri bakajya banyishyura byose nabigezeho kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame niyo tugomba kumutora kuko tumutezeho byinshi.”
Kwamamaza umukandida mu Murenge wa Muhazi byaranzwe n’indirimbo n’imbyino byibanze ku kuvuga ibigwi by’umukandida Paul Kagame
Ibyo bikorwa byanitabiriwe n’abarwanashyaka ba PSD barimo Depite Nyiragwaneza Athanasie ukomoka mu Karere ka Rwamagana .
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Justin Ngabonziza

Izindi wakunda

Bwiza.com