bwiza.com
Amakuru Politiki

Sudani y’Epfo: HRW irashinja abayobozi 9 barimo Salva Kiir na Machar gukora ibyaha ndengakamere

Icyegeranyo gishya cy’ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch cyo kuri uyu wa Kabiri kirashinja abayobozi 9 muri Sudani y’Epfo ku mpande zombi zipfa ubutegetsi, kuba barakoze ibyahabikomeye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu kandi bishobora kwitwa ibyaha by’intambara mu 2016 na 2017.
Icyo cyegeranyo kandi kirasabira ibihano abo bantu uko ari 9, barimo perezida Salva Kiir, Dr Riek Machar ndetse na Paul Malong, Umunyamabanga mukuru wa perezida Kiir.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jehanne Henry, umukozi wa HRW muri Afurika, avuga ko bagendeye ku iperereza bakoze, abo bayobozi bagize uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi byabereye muri Sudani y’Epfo.
Ishyirahamwe HRW rikaba rivuga ko aba bantu bari mu bayoboye ingabo zakoze ubwicanyi kandi ntihagire icyo bakora ngo babuhagarike nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.
Batandatu muri aba bantu bashinjwa ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, basanzwe barafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, aho batemerewe gukorera ingendo mu mahanga ndetse n’imitungo yabo ibitse mu mahanga ikaba yarafatiriwe.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko baba abayobozi bo ku ruhande rw’ubutegetsi cyangwa abo ku ruhande ruburwanya, bose bahakana ibyo bashinjwa na HRW bavuga ko nta ruhare babigizemo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!