bwiza.com
Amakuru Politiki

Malawi: Hari kwigwa uko uwahoze ari perezida yavanwa muri Amerika akitaba ubutabera

Ibiro by’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Malawi buravuga ko buri gusuzuma uko uwahoze ari perezida w’iki gihugu Joyce Banda yavanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akitaba ubutabera bw’iki gihugu bumushinja kunyereza umutungo wa leta.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubutabera, Apoche itimu avuga ko ibi biro bigiye kohereza impapuro zisaba kohereza madamu Banda muri Malawi.
Aragira ati: “Turabizi ko ari hanze y’igihugu. Ibiro by’ubushinjacyaha bukuru biri kwiga ku mpapuro zo kumugarura”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa Mbere ushize nibwo igipolisi cya Malawi cyasohoye impapuro zo guta muri yombi Joyce Banda ashinjwa ibirego byo gukoresha nabi umwanya yari afite ndetse n’iyezandonke, gisaba Igipolisi Mpuzamahanga kumuta muri yombi.
Ikinyamakuru Nyasatimes cyo muri iki gihugu dukesha iyi nkuru, kivuga ko umuvugizi wa Banda, Andekuche Chamthunya, we avuga ko izi mpapuro zo guta muri yombi Banda zitaramugeraho. Yakomeje avuga ko abunganira Banda mu mategeko bagiye gusaba igipolisi izo mpapuro ariko ntibazibone.
Ku rundi ruhande, ishyaka Democratic Progressive Party riravuga ko nta ruhare rwagize muri uku gukurikirana Joyce Banda. Umuvugizi w’iri shyaka, Francis kasails akaba yavuze ko iki cyemezo nta mpamvu za politiki zikihishe inyuma.
Uyu kandi yashyigikiye itangazo rya perezida Peter Mutharika ryo mu mpera z’icyumweru gishize yavuzemo ko Joyce Banda agenda abeshya amahanga ko yamubujije kugaruka muri Malawi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com