bwiza.com
Ahabanza » Ubushinjacyaha Bukuru bukomeje gukurikirana abakekwaho kurigisa umutungo wa Leta
Amakuru Politiki

Ubushinjacyaha Bukuru bukomeje gukurikirana abakekwaho kurigisa umutungo wa Leta

Ubushinjacyaha bwatangiye iperereza ku bufatanye n’ ibindi bihugu ku bantu bakekwaho kurigisa umutungo wa Leta hagamijwe gufatira imitungo irigiswa igahishwa muri ibyo bihugu. Bimwe muri ibyo bihugu harimo : Nigeriya, Esipanye (Spain), Canada, u Bubiligi, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amarika (USA).
Mu mwaka ushize wa 2016-2017, Ubushinjacyaha bwashyikirije inkiko amadosiye 373 bukurikiranyemo abantu bagera kuri 502 ku byaha bitandukanye birimo ruswa, kurigisa umutungo wa Leta, uw’ amabanki n’ amakoperative, gutanga masomo ya Leta mu buryo bunyuranije n’ amategeko no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushinjacyaha kandi bwaburanye imanza zigera kuri 357 aho abaregwa bagera kuri 370 bahamijwe ku rwego rwa mbere ibyaha bimunga ubukungu bw’ Igihugu bakekwagaho harimo umutungo ungana na 3, 127, 716,245 FRW bategekwa no kuzatanga ihazabu ya 3, 844, 060,587 mu gihe imanza bakurikiranywemo zizaba zaciwe ku buryo bya burundu zitakijuririwe zimaze kuba itegeko.
Ni muri urwo rwego kuwa 31 Nyakanga 2017, nyuma y’ amezi umunani ruburanisha abakekwaho kurigisa umutungo wa Leta mu bitaro by’ Akarere bya Kirehe bakoresheje inyandiko mpimbano, Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ruri ku cyicaro cyarwo, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha Bukuru buregamo abakozi 15 bahoze bakora mu Bitaro bya Kirehe.
Urukiko rwahamije abantu 10 ibyaha birimo kurigisa umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano rubahanisha buri wese igihano cy’ igifungo cy’ imyaka 7 n’ igihano cyo gutanga ihazabu y’ amafaranga miliyoni ebyiri (2, 000, 000 Frs) buri wese.
Urukiko kandi rwategetse abahamwe n’ibyaha bose gufatanya gusubiza Leta amafaranga miliyoni mirongo itandatu na zirindwi n’ibihumbi magana atandatu na makumyabiri (67, 620, 000 Frw) barigishije.
 
Src:NPPA
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!