bwiza.com
Amakuru mashya

Uko igikorwa cy’amatora cyagenze hirya no hino mu gihugu-AMAFOTO

Abanyarwanda hafi Miliyoni zirindwi ni bo bujuje ibisabwa mu kwitorera Umuyobozi w’Igihugu uzabayobora mu gihe cy’imyaka 7 iri imbere, kuva mu rukerera Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bakaba bari batangiye gutonda imirongo ku biro by’itora.

Urupapuro rw’itora

Ni umwanya uhatanirwa n’abakandida; Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe, umukandida wigenga.
Abajya gutora batangiye kugera kuri site z’itora mu masaha ya saa Sita n’igice z’ijoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’uko Bwiza.com ibagejejeho uko amatora y’Abanyarwanda baba mu mahanga yagenze ku munsi w’ejo hashize, irabagezaho n’uko ari kubera mu Rwanda yifashe, umunota ku wundi.
Ku bijyanye n’aho abakandida batorera, abamaze kuhatangaza ni Mpayimana Philippe utorera ku Mashuri abanza ya Camp Kigali saa sita na Dr Frank Habineza utorera ku mashuri abanza ya Kimironko II saa 8:00. Umukandida Paul Kagame aratorera mu Rugunga.
Uko igikorwa kirimo kugenda hirya no hino mu Gihugu:
Intara y’Iburasirazuba:
Ku biro by’itora biri mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamata (Gatolika) mu karere ka Bugesera, abantu batangiye kuhagera mu rukerera.
Aha hari 05:30, abaturage bari batonze imirongo

Ikipe y’abashinzwe gutoresha yabanje kurahira, hari 06:45


Site ya Maranyundo: Rukemansibe JMV, avuga ko yatangiye gutora ubwo amatora yatangiraga mu Rwanda, arishimira uburyo amatora arimo gukorwa mu mucyo ko mbere nta Demokarasi yari ihari, batoraga bamwe ari impunzi

Sezikera Antoine, yavutse mu 1925 amatora yose yabaye mu Rwanda yarayitabiriye kugeza n’ubu, avuga ko yageze ku biro by’itora 05:00

Mu murenge wa Musenyi (Bugesera):
Site ya Nyagihunika: Bigaragara ko amatora bayiteguye bihagije, bateye insina bigaragaza ko ari ibirori ndetse n’abaturage babukereye bakeye

Kuri iyi site ya Nyagihunika umuturage wa mbere yahageze 04:50, ni nawe watoye mbere ubwo isaha ya saa moya yari igeze


Umujyi wa Kigali:
Kuri Site ya Camp Kigali (Biryogo) abaturage batangiye kuhagera mu bucyacya

Iyi ni indorerezi y’umuzungu, hamwe na bagenzi be bahazindukiye


 
Saa 07:00, kuri site ya Biryogo (Camp Kigali) abakozi ba komisiyo y’amatora babanje kwerekana ko mu dusanduku nta kintu kirimo

Abazi uyu mukecuru, bavuga ko buri gihe ari we utora mbere y’abandi ngo yabigize umuhigo, yahageze mbere saa moya zigeze atora mbere

08:30: Nibwo umukandida Dr Frank Habineza yari ageze kuri site ya Kimironko ya II, aherekejwe n’umugore we. Icyumba yatoreyemo cyari giteguye ari icy’umwihariko.

Dr Frank Habineza yageze kuri site y’itora ahita yinjira, mu muvundo ukaze w’abanyamakuru bashakaga kugira ibyo bamubaza.
Dr Habineza avuga ko yizeye intsinzi ya 70%, kandi ngo nubwo yatsindwa yakwakira ibyavuye mu matora mu gihe bizaba bigaragara ko yagenze neza

 


Umugore we yatangaje ko yiteguye ko isaha iyo ari yo yose yaba umugore wa Perezida ndetse ko afite icyizere cyuzuye aterwa no kuba abantu benshi bashyigikiye umugabo we.

Agira ati “niteguye kuba nakorana n’izindi nzego mu kubaka igihugu dushyira mu bikorwa ibyo Frank yahigiye imbere yabaturage, isaha ku isaha nshobora kwitwa umugore wa Perezida”.
Nimero y’icyumba Dr Frank Habineza yatoreyemo

10:35: Nibwo Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yari ageze kuri site y’itora, 10:40 yari arangije igikorwa ahita ataha, ahavuye yifurije Abanyarwanda amatora meza, no kugera ku ntego muri iyi manda y’imyaka 7 .

PM Murekezi agiye mu bwihigiko


PM amaze gutora

11:10: Nibwo Umukandida Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi n’umufasha we, Jeannette Kagame bari bageze kuri site y’itora mu Rugunga, nyuma y’iminota itanu 11:15 bari barangije igikorwa bahita bagenda.


Ku isaa Sita na 35, umukandida Mpayimana Philippe na we yari asesekaye kuri site y’itora ya Camp Kigali.
Mpayimana yabanje gusobanurirwa ibijyanye n’itora bikubiye ku ikarita iriho abakandida

Mpayimana Philippe atora


Intara y’Iburengerazuba:
Amatora mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Ruharambuga abaturage bazindutse cyane, amatora mbere yo gutangira yabanjirijwe no kurahira kw ‘abakorerabushake ba Komisiyo y’igihugu y ‘amatora.
Barahiriye kuri site y ‘urwunge rw ‘amashuri rwa Bigutu mu murenge wa Ruharambuga

Nyirabaherekeza Florida

Uyu mukecuru w’imyaka irenga 80, unafite ubumuga bw ‘ingingo yishimiye ko mu matora yose yakoze ayo muri ibi bihe afite akarusho k ‘umutuzo n’umutekano usesuye kurusha kera ku bwa Kayibanda na Habyarimana. Ati ”nishimiye cyane kwitorera uzanshajisha neza”.
Abaturage ni benshi cyane kuri site y’itora ya EAV Ntendezi, mu murenge wa Ruharambuga Nyamasheke

Visi perezida wa Njyanama ya Nyamasheke, Ndashimye Léonce avuga ko nta kibazo kidasanzwe cyabonetsemo kugeza ubu amatora akorwa neza cyane

06:50 abakorerabushake bo kuri site ya Gihundwe, mu murenge wa Kamembe barimo kurahira, saa moya zuzuye gutora biratangira

Rusizi, site ya Ecole Primaire Mururu: Naho amatora arimo gukorwa mu mucyo, abafite intege nke barimo guhabwa umwanya bakabanza gutora bagataha izuba ritaraba ryinshi, barashima imitegurire y’amatora

Rusizi, site ya Ecole Primaire Mururu: Abafite intege nke, abasaza, abakecuru, abatwite barashima ko barimo guhabwa akanya bagatambuka mbere

Kuri site ya Murehe hari abantu mbarwa

Site ya IPEC,mu kagari ka Gihundwe umurenge wa Kamembe

Intara y’Amajyaruguru:

Musanze: Site ya Essa Ruhengeri, Izi ni indorerezi, ubanza w’ umugabo ni uwa FPR, hagati ahagarariye Green Party ku masite atandukanye arimo n’ iyi. Umugore ahagarariye NEC

Abakobwa kuri site berekana umuco Nyarwanda

Uyu mwana yishimiye ko yatoye bwa mbere, yatoreye mu Murenge wa Rugarama kuri Groupe scolaire Maya 2

Burera: 11:30 Kuri site ya Paroisse Gahunga mu murenge wa Gahunga abantu bari benshi ku mirongo

Burera- Gahunga: Uyu mugabo ni umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, na we yari amaze gutora

Intara y’Amajyepfo:
Kamonyi: Kuri site ya Nyamirama mu murenge wa Kayenzi, abantu batangiye kuhagera saa munani z’ijoro, saa sita z’amanywa nta murongo wari ugihari.
Habineza Asnapaul umwe mu baturage bari kuri iyo Site ya Nyamirama, aganira na Bwiza.com, agira ati “Abantu ba mbere bahageze saa munani z’ijoro, njye nahageze 04:45, umurongo nagiyeho nari nk’uwa 4o, amatora yatangiye saa moya ariko ubu (12:15) nta murongo wahabona, twarangije gutora, abantu bazindutse cyane, ku buryo batoye kare bamwe basubira mu mirimo yabo”.
Aha ni mu rukerera (05:40) kuri site ya Nyamirama, abaturage bari ku mirongo


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com