bwiza.com
Urukundo

Ndacyari isugi, umusore twemeranyije kuzarushinga akomeje kunsaba ko turyamana- Nkore iki?

Nitwa Consilie, mfite imyaka 26, ndi umukobwa uri mu rukundo ariko ndabona aho gushinga ahubwo rushobora kuyoyoka.
Mbandikiye kuri Email yanyu ya Bwiza.com, ngirango muntambukirize ubutumwa bwanjye, ngisha inama, kuko mfite umusore dukundana, ubu twatangiye no kuganira iby’uko twabana umwaka utaha wa 2018, nta mushinga n’umwe twari twakora wenda ngo anyerekane mu muryango cyangwa abe yafata irembo, ariko ubu amereye nabi ngo turyamane.
Mu by’ukuri kuva navuka, igitsina cy’umugabo ntabwo cyari cyanyinjiramo, uko niko kuri kwanjye, niko nabyirutse, amateka ya njye mu buto yaramfashije n’ubu nkomeye ku busugi bwanjye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwa mbere yansabye ko turyamana ubwo nari bamusuye, mbanza kumubeshya byinshi ndahikura, ariko iri jambo yarikomeyeho kugera naho anyumvisha y’uko ari ngombwa ko turyamana nk’igihango twaba duhanye cyo kudahemukirana.
Namusabye ko twazabanza gusezerana mu murenge, nkaba ari bwo nakwemera akanyambura ubusugi bwanjye, rwose bwo kubera urwo mukunda nakwemera nkamwambarira ndetse aramutse ananteye n’inda nkaba nzi ko nyitewe n’umugabo wanjye ariko ibyo ntabwo byari byakorwa ahubwo akomeje kunsaba.
Angaragariza ko ababaye pe, kandi na njye ndabibona ko ashaka ko turyamana ariko nkatinya byinshi, ntabwo nakwizera ko aramutse anteye inda yahita antwara vuba, kandi mbona byaramukoze ku mutima, kandi na njye byanteye gutekereza cyane nkabura icyo nkora.
Iki cyaha cy’ubusambanyi narakirinze ariko iki kigeragezo nahuye nacyo kirandemereye, mu by’ukuri ndamukunda pe, umutima wanjye numva nta wundi musore wanyemerera gukunda, mungire inama, nkore iki?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com