bwiza.com
Ahabanza » U Buhinde: Byinshi ku gace k’icyaro kahawe izina rya Trump
Utuntu n'utundi

U Buhinde: Byinshi ku gace k’icyaro kahawe izina rya Trump

Izina Trump, ni izina ryaakunze kugaruka cyane mu bitangazamakuru bitandukanye hiryo no hino ku isi, kuva perezida w’Amerika Donald Trump yatangira kwiyamamariza kuyobora Amerika.
Nyamara, iri zina ryahozeho kuko hari inyubako ze ndende ziri muri Amerika zamwitiriwe ariko zikaza kumenyekana aho na we amenyekaniye nk’umukandida ku mwanya wa perezida w’Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha bwiza.com yavuga nk’inyubako ya Trump Tower yubatse mu mujyi wa New York rwagati, Trump Hotels ziri mu mijyi minini itandukanye n’ahandi.
Gusa, ibi ntibyakuyeho ko hari n’utundi duce tumwe na tumwe hirya no hino ku isi akenshi turimo utw’ibyaro twitiriwe Perezida Trump kuva aho amariye kumenyekana kandi nyamara ibi bigakorwa Atari uko bamukunda ahubwo bitewe ahanini n’uburyo yamenyekanye mu gihe gito n’uburyo yasaga n’urwanywa mu bikorwa bye byo kwiyamamaza kugeza ayowe ndetse na nubu abatavuga rumwe na we bakaba bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Marora, ni kamwe mu turere tw’icyaro cya hererabandi ndetse kiri mu bikennye cyane giherereye mu gihugu cy’u Buhinde mu majyaruguru y’umurwa mukuru New Delhi.
Kuva aho perezida Trump atorewe, aka gace kahise gahabwa izina rya Trump, ibintu byatangaje benshi barimo n’abanyamerika baba hafi aho.
Umuyobozi w’aka kace ubwe ni we watangaje ku mugaragaro ko izina rya ko rihindutse kakitwa Trump Village ndetse kakanashyirwamo icyapa kinini kibigaragaza kiriho n’ifoto ya Donald Trump.
Mu by’ukuri, uwahagera yagira ngo hari nk’ibikorwa by’indashyikirwa Trump yakoreye aho hantu ku buryo hamwitirirwa ariko igitangaje ni uko izina ryahise rihama rugafata ndetse ntihagire n’urirwanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru avuga ko ibi byagiye inzego nkuru za leta kubyumva uburyo abaturage ba bo basigaye batuye mu mudugudu wa Trump ariko na none biragorana kurisibanganya mu gihe abaturage bo bakomeje kuryishyiramo no kuryemera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!