bwiza.com
Amakuru Politiki

Burundi: Abaturage bakomeje guhunga igihugu kubera Imbonerakure

Imiryango itegamiye kuri leta mu Burundi iratangaza ko abaturage bo muri ik gihugu bakomeje guhunga ku bwinshi kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorwa n’abasore bo mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD FDD b’Imbonerakure.
Ibi ni bimwe mu byasohotse muri raporo y’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’impunzi (Irri), ngo abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho baracyahohoterwa n’Imbonerakure, urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi bityo bagahitamo guhunga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma y’uko impunzi zikiri mu mahanga zitangaje akababaro ka zo gashingiye ahanini ku ihohoterwa ryakorewe na nubu rigikomeje gukorerwa abasigaye mu gihugu, itotezwa ndetse n’ubwicanyi bwakorewe Abarundi batari bashyigikiye ko perezida Nkurunziza akomeza kubayobora guhera muri 2015, ibi bikorwa bikaba bikorwa n’abari ku ruhande rwa leta harimo n’izi nsoresore.
Muri iyi raporo, umukozi mu muryango Irri, Thijs Van yagize ati”Niba abayobozi b’u Burundi bifuza ko impunzi ziri mu mahanga zitahuka, bakagombye kunoza imikorere y’imbonerakure ndetse bakanemeza ko abakoze ibyaha kuva amakimbirane yatangira bahanwa mu buryo bugaragara.
Amakuru yagendeweho kandi mu gutegura iyi raporo, yatangiwe muri Uganda hagati y’ukwezi kwa Werurwe-Kamena uyu mwaka, akaba yaratangiye kwegeranywa ubwo Guverinoma y’u Burundi yashishikarizaga impunzi gutahuka ivuga ko mu gihugu cya ho ari amahoro n’umutekano ariko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikaba bigikomeza kugaragara.
Jeunafrique dukesha iyi nkuru ivua ko Irri itangaza ko hari abantu bacye bacye bakomeje gutahuka mu gihugu cy’u Burundi bava mu bihugu by’abaturanyi aho bari barahungiye, ariko bakaba baza bikandagira ugereranyije n’abakabaye bataha iyo mu gihugu haba hari amahoro.
Aha hatanzwe ugugero ku mpunzi zisaga Ibihumbi 86 zahungiye mu Rwanda kuba imyivumbagatanyo yatangira mu Burundi, ariko hakaba hataha ababarirwa mu 150 buri cyumweru.
 
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa 7, ni yo nshuro ya mbere ya perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza yo gusohoka mu gihugu guhera mu myaka 2 ishize, mu ruzinduko yakoreye muri Tanzania, aho yongeye guhamya ko mu gihugu cye hari umutekano ndetse ko n’amahoro atembayo.
Yagize ati”Uyu munsi, u Burundi buri mu mahoro. Bavandimwe, bakobwa namwe bahungu muri mu buhungiro mugaruke mu burundi.
Kugeza ubu, habarwa ibihumbi bisaga 275 bikiri mu buhungiro.
Raporo ya ONU ivuga ko ababarirwa hagati ya 500-2000 ari bo bikekwa ko baguye mu bwicanyi bwakorewe mu Burundi guhera muri 2015, mu gihe ababarirwa muri bihumbi 425.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ONU kandi ishinja u Burundi gukora ibisa na Genoside byiganjemo ibikorwa by’ubwicanyi bwaranzwe no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibi byose bikaba byaratangiye kugaragara guhera ubwo perezida Nkurunziza yatangiraga kwiyamamariza kuyobora indi manda, abenshi bakaba baraguye mu bikorwa by’imyigaragambyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philippe Nsengiyumva@Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com