bwiza.com
Ahabanza » Miliyoni 12 zitumye Yannick Mukunzi yerekeza muri Rayon Sports
Imikino

Miliyoni 12 zitumye Yannick Mukunzi yerekeza muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon sports yamaze gusinyisha umukinnyi w’ikipe ya APR FC, Yannick Mukunzi ku bwumvikane bw’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 12.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu minsi ishize ni bwo Yannick Mukunzi yatangarije kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko amasezerano ye mu ikipe ya APR FC yarangiye ndetse ko hari hakiri amahirwe menshi yo kuba yakwerekeza mu yindi kipe.
Ikipe ya Rayon Sports ikimara kurita mu gutwi yahise itangira kureshya uyu mukinnyi, imugereka Miliyoni 10 mu gihe uyu mukinnyi yifuzaga Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Kanama, ni bwo Yannick Mukunzi yaje kumvikana na Rayon Sports, bumvikana ko aba umukinnyi wayo ku giciro cya miliyoni 12.
Mbere yo kwerekeza muri Rayon ariko, Yannick Mukunzi yari yabanje kugirana ibiganiro n’ikipe ya APR ngo abashe kongera amasezerano ariko ntibumvikana mu gihe APR Fc yo yamuhaga Miliyoni 8 we ashaka Miliyoni 20.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukinnyi yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC (APR Academy), kuva muri 2010 yari akiri muri iyi kipe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana – Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com