bwiza.com
Amakuru Politiki

Burundi: Ibiro by’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu byagabweho igitero

Kuri uyu wa gatatu, itariki 13 Nzeri 2017, ibiro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu byagabweho igitero n’abantu batandatu aho abeturiye ibi biro bemeza ko hari nka saa yine za mu gitondo ubwo abantu bitwaje ibirwanisho binjiraga barasa amasasu muri ibi biro biri mu Mujyi wa Bujumbura.
Amakuru aturuka aha hantu akaba avuga ko hari ibintu byibwe, mu gihe abakozi bahakora bahise basabwa gutaha. Nyuma ngo hakaba hongerewe abasirikare bo kuharinda bafasha abari bahasanzwe baharinda umutekano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru dukesha urubuga rwo mu Burundi, UBMNews, ikomeza ivuga ko ibi biro bya Loni bisanzwe bishinjwa n’ubutegetsi bw’u Burundi gusohora ibyegeranyo birimo amakosa ku Burundi hakaba hari hashize amezi ibi biro bidakorera mu Burundi hagati.
Ibi kandi ngo bibaye mu gihe Guverinoma y’u Burundi iherutse gushinjwa n’Umuryango w’Abibumbye gukora ubwicanyi bukabije ndetse unasaba ko ababugizemo uruhare bakurikiranwa.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu n’abagize uruhare muri iki gitero cyagabwe ku biro bya Loni, ndetse n’igipolisi ngo ntacyo kiratangaza.
 
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!