bwiza.com
Amakuru mashya

U Bwongereza bwanenze uko amatora yagenze n’itabwa muri yombi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Nyuma y’ukwezi gusaga amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda abaye, igihugu cy’u bwongereza kiratangaza ko habaye amakosa mu kubarura amajwi ndetse no mu gikorwa cyo kwandika abashakaga kwiyamamaza, aboneraho no kunenga itabwa muri yombi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu ushize, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, yatangaje ko ubwe yiboneye ibi bintu avuga ko byangije amatora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ambasaderi Gelling avuga ko yiboneye ubwe amakosa yabaye mu kubarura amajwi, akavuga ko yizeye ko Komisiyo y’amatora yiyemeje guteza imbere ubu buryo bwo kubara amajwi. Ati: “Nizeye ko u Rwanda ruzaboneraho gukomeza kuvugurura ibijyanye n’amatora mbere ya’amatora y’abadepite yo muri 2018 nk’igice cy’urugendo rwa demokarasi.”
Ibi ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yahise ibitera utwatsi, aho Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo, Charles Munyaneza avuga ko ibi ambasaderi avuga atigeze abibamenyesha ngo babikurikirane bagenzure. Ati: “Twahuye nab a ambasaderi benshi tuvugana kuri ibyo ariko ntibashobora gusobanura neza,”
Yakomeje avuga ko nta n’umwe mu ndorerezi zaba iza AU, sosiyete sivile ndetse na EAC, wigeze avuga ibyo bintu. “Kubw’ibyo sinumva impamvu ari u Bwongereza bubizanye ubu.”
Ku kibazo cy’abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi, Ambasaderi Gelling yanatangaje ko yahuye n’impungenge zo kutagira umucyo mu kwandika abakandida bifuzaga guhatana bigatuma bamwe batemererwa nk’uko The East African dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Yongeyeho ko ahangayikishijwe n’itabwa muri yombi n’ibibazo by’amategeko byabaye mu byumweru bishize, aho avuga ko u Rwanda ari igihugu gifite amateka yihariye ateye ubwoba bikaba bihangayikishije kubona abatavuga rumwe n’ubutegetsi bibasirwa.
Ambasaderi Gelling kandi yanagarutse ku kibazo cyo kuba Guverinoma y’u Rwanda inenga abahagarariye ibihugu byabo bivanga mu bibazo by’igihugu, yemera ko bashinjwa kwibanda cyane ku bintu by’igihe kigufi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!