bwiza.com
Amakuru Urukundo

Rwamagana: Ni umusore w’imyaka 49, ni imanzi, azarongora umugore azahabwa n’Imana

Ndutiye Felecien afite imyaka 49, atuye mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, avuga ko atigeze agira igitekerezo cyo kubaka urugo mu myaka 49 amaze ku isi, kudashaka umugore hari impamvu zabiteye zirimo gutegereza umugore azahabwa n’Imana.
Ku myaka 49 y’amavuko, ntabwo yari yanakora imibonano mpuzabitsina, abiterwa no kubaha Imana, Imyaka igera kuri 30 ishize akijijwe asenga kugirango azabone umugore uturutse ku isezerano ry’Imana.
Aganira na Bwiza.com, agira “benshi banyibazaho bambaza impamvu ntashaka umugore ariko umwanya munini mba nibereye mu masengesho kandi igihe nikigera nzabona isezerano ry’umugore nshaka, ntaho namukura ntamuhawe n’Imana, kuva ndi muto nanze ubusambanyi kuko ndakijijwe”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gukomeza kuba ingaragu Felecien avuga ko nta kibazo bimuteye, n’ubwo atabona umugore w’isezerano azemera apfe nta mwana asize i Musozi aho gusambana.
Ati “ndasenga ariko nintamubona umugore w’isezerano nzahambwa n’Imana, nzakomera ku masezeno y’Imana, nzikomereza gusenga kandi nirinde ingeso z’ubusambanyi, kutagira umugore ntibivuga ubusambanyi”.
Ndutiye Felecien yavutse ari umwana w’imfura iwabo, se yitabye Imana, nyina ni umukecuru ukiriho, abavandimwe be 2 aruta, bose barashatse bashorera ibibondo.
Nta nzu ye agira, aho aba arakodesha, akazi ke ka buri munsi ni ak’ubuhinzi, mu bijyanye no kwishimisha nk’abandi basore we ntabikozwa, akenshi abari ari mu masengesho nk’uko abivugira, asengero mu itorero ry’Ababatisita.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com