bwiza.com
Ahabanza » Live: Minisitiri w'Intebe ari kugeza ku Banyarwanda gahunda y'imyaka 7 ya Guverinoma
Amakuru mashya

Live: Minisitiri w'Intebe ari kugeza ku Banyarwanda gahunda y'imyaka 7 ya Guverinoma

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yari mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko, ageza ku bayigize ibigize gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma itangiye muri uyu mwaka wa 2017 ikazasoza muri 2024.
Ni igikorwa kimaze kugezwa ku badepite n’abasenateri ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017.
Iyo gahunda izaba igamije kwihutisha iterambere rirambye rigera kuri bose, rishingiye ku bufatanye bw’inzego zinyuranye.
Mu kuyitegura hashingiwe ku migambi y’Umuryango FPR Inkotanyi, ibikorwa byihariye Perezida Kagame yasezeranyije Abanyarwanda mu gihe cyo kwiyamamaza. Imirongo migari yatanzwe na Perezida mu ijambo yavuze arahira n’iyo yatanze ubwo yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma, ibikorwa by’umwaka wa nyuma wa EDPS II n’imyaka itatu isigaye ngo Icyerekezo 2020 kigerweho, icyerekezo 2050 , Gahunda z’iterambere rirambye na Gahunda za AU 2063.
Ibyo bikorwa bikubiye mu nkingi z’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.
Hazajya hahangwa imirimo miliyoni n’ibihumbi 500 buri mwaka.I Kigali hazashyirwaho inzira zizajya zicamo imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zifite km 22 . Ibikorwa remezo bizubakwa birimo imihanda ya km 250 ahagenewe gutuzwa abantu, na km 288 mu mijyi. Amatara yongerwe ku mihanda minini n’ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu.
Hazihatirwa guteza imbere inganda na srivisi hagamijwe kongera ibyoherezwa mu mahanga ngo bigere kuri 17% buri mwaka. Umusaruro w’ ikawa uzongerwa uve ku kigero cya 54% kigere kuri 80%. Ubuhinzi bw’icyayi buzakomeza gutezwa imbere hanongerwe inganda z’icyayi. U Rwanda ruzasigama miliyoni 400 ku byo rwatumizaga mu mahanga.
Hazubaka uruganda rukora imiti , ifumbire, ibikoresho by’ubwubatsi, iby’urwo gupfunyikamo n’urw’inzitiramibu.
Ubwikorezi
Kongera ibihugu aho Rwandair ijya, kurangiza no kubaka no gutangira gukoresha ikibunga cya Bugesera kizajya cyakira abagenzi basaga miliyoni 1.7 ku mwaka. Kongerera ubushobozi ikibuga cya Kamembe , kwagura no kubaka icya Rubavu.
Hazubakwa imihanda ihuza uturere ya km 800 nka Ngoma-Bugesera-Nyanza n’iyindi. Hazubakwa kandi iy’ Imihahirano ya km 300. Hari kandi imihanda mishya ya 350km mu mujyi wa Kigali n’indi iyunganira n’indi mito. Ku nkegero z’ikiyaga cya Kivu hazubakwa ibyambu bine. Mu ntara hose hazubakwamo ahantu hihariye mu by’ubukungu.
U Rwanda ruzaba ihuriro ryo gutanga serivisi z’imari, abantu bahugurwa mu bumenyi wihariye, abifuza gushora imari barushaho koroherezwa. Gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi. Serivisi z’imari zizarushaho kwegerezwa abaturage.
Hazongerwa agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. :Hazongerwa imbaraga muri Gahunda ya Girinka n’iy’Amatungo magufi n’izindi Gahunda zikorerwa ku rwego rw’Umudugudu.
Hazashyirwaho ingamba zo kongera umusaruro, kuwongerera agacireo no kuwugeza ku isoko. Ubwuhirwa ibihumbi 48ha bugere ku busaga 102 kugera muri 2024. Umwihariko uzahabwa ubuhinzi bukorerwa mu bishanga n’ubukorerwa ku buso buto budahenze cyane.
Hazashakishwa ubwoko bushya bw’imbuto butanga umusaruro uhagije, hongerwa ubuso buhingwa no guteza imbere ibihingwa byatoranyijwe, umusaruro wiyongere.
Hazashyirwaho aho guhuniak aumusaruro, gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.
Ku bufatanye n’abikorera hazakomeza kunozwa uburyo gucunga amashyamba ya leta. Mu mwaka wa 2024 leta izaba yararangije kwegurira icungwa ry’amashyamba ryayo kuri 80% bivuye kuri 5% ririho muri 2017.
Imibereho myiza y’abaturage
Mu mibereho myiza, Intego ni ukugira Umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi,ubuzima bwiza kandi ubayeho neza mu muryango utekanye. Leta izihatira kurushaho gufasha abari mu bukene n’ubukabije gutera imbere no kwigira. Gahunda zibafasha gutera imbere zizakomeza, vup n’ibindi. Umwihariko uzahsyirwa mu korohereza ibyiciro byihariye birimo abagore bayobora ingo bita ku bana.
Imbaraga zizingerwa muri gahunda ya Girinka na Vup, hanozwe imicungire y’izo gahunda.
Kurandura imirire mibi, hashyirwa ingamba zo kuyirandura no kuyikumira. Hazanozwa ihuzabikorwa rya gahunda yo kurwanya imirire mibi, kwita ku isuku n’ibindi. Abana bahuye n’ibibazo bikomoka ku mirire kibi zabakomeza guhabwa amata n’ibiribwa bikize ku ntungamubiri. Ababyeyi batwite ku rwego rw’umudugudu bazakomeza kwitabwaho.
Setvisi z’ubuvuzi zikagera kuri bose, ibitaro bitandukanye bizubakwa ibindi byagurwe bishyirwemo n’ibyangombwa bikwiye. Bimwe mu bizubakwa birimo Nyabikenke…. Imirenge 17 itari ifite ibigonderabuzima bizubakwa.
Abana bapfa kizagabanuka , abana bose bazakomeza gukingirwa, umubare w’abagore babyarira kwa muganga ugere hejuru ya 90%. Hazongerwa umubare w’abakora mu bijyanye n’ubuzima. Umubare w’abarwayi ku muganga uve ku basaga ibihumbi 10kikagera byibura ku bihumbi 7. Ku muforomo bazava ku 10142 kigere kuri 800.
Ireme ry’uburezi rizitabwaho mu byiciro byose by’amashuri, kuzamura imibereho myiza ya mwarimu, kuvugurura no kongera ibyumba by’mashuri no kubigezmao ibikorwa remezo bya ngombwa. ..
Amashuri n’imyuga umubare w’abayigamo uziyongera ugere kuri 60% by’abarangiza icyiciro rusange, avuye kuri 47% bari bagezweho. Abana bafite impano zihariye mu masomo ya siyansi bazarushaho gufashwa.
Kuzamura imibereho y’abagize umuryango
Amashanyarazi azongerwa akwirakwizwe mu baturage Abanyarwanda bose (100%) bazagezwaho amashanyarazi bavuye kuri 34.5%. Abanyarwanda bose bazagezwaho amazi meza, bavuye kuri 45%. Hazubakwa kandi hsanzwe imiyoboro y’amazi….
Umuyoboro mugari wa interineti uzegerezwa abaturage mu gihugu hose. Abakoresha interineti ya telefoni zigendanwa ugere kuri 47%. Abanyarwanda bazafashwa gutuzwa neza. Igera ku bihumi 205 izoroherezwa kuva mu tujagari, isaga ibihumbi 10 ivanwe mu manegeka.
Ikigega cyo guteza imbere iyubakwa ry’inzu ziciriritse kizatangira gukora. Hazatezwa imbere imyidagaduro na siporo. Abikorera bazagira uruhare mu gucunga no kubaka sitade iya Gahanga, Ngoma na Nyagatare.
Imiyoborere myiza
Gukomeza gusigasira no kunoza ibyiza u Rwanda rukesha imiyoborere myiza. Kongera imbaraga mu kwigisha indagagaciro z’umuco nyarwanda. Hazashyirwaho uburyo buhamye bwo kwigisha no kurinda ikinyarwandan’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Hazakomeza kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ndi Umunyarwanda na ndi Umunyarwanda. Hazongerwa imbaraga mu guteza imbere uburinganire, abanyarwanda bakomeze guhabwa amahirwe angana.
Guharanira ko u Rwanda rukomeza kugira umutekano usesuye. Ibipimo bitandukanye muri uru rwego bizamurwa. Hazongerwa imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano.
Gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’ibishingiye ku ikoranabuhangam u Rwanda ruzarushaho kwagura ubufatanye n’izindi nzego zo mu bindi bihugu. Hazongerwa imbaraga mu mibanire y’u Rwanda n’amahanga.
Umubare w’abaturage bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti uzagabanywa ugere kuri 42% uvuye kuri 83,3%.
Inguzanyo zitangwa ku mishinga yo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi zizongerwa zigere ku 10,4% by’inguzanyo zose zivuye 5,2%. Abahinga ku butaka buhujwe bazarushaho koroherezwa kubona imbuto z’indobanure ku buryo muri 2024 bazagera nibura kuri 75% bavuye kuri 52%.
: Ubutaka bwuhirwa buzava ku buso bungana na Ha 48.508 zo muri uyu mwaka (2016/2017) bugere kuri Ha 102.284 muri 2024.
Mu 2024, Abanyarwanda bose bafite imyaka y’ubukure bazaba bashobora kuzikoresha 100% bavuye kuri 89%.
Muri iyi myaka 7, umusaruro ukomoka mu bukerarugendo uzikuba 2 ugere kuri miliyoni 800$ uvuye kuri miliyoni 404.
Mu butabera
imbaraga mu guharanira umusanzu wo guharanira amahoro muri Afurika no ku Isi. Hazashyirwaho uburyo bwo kumenyekanisha umwimerere nyarwanda mu kwishakira ibisubizo.
Abanyarwanda bzakomeza guhabwa ubutabera bwiza bukwiye, hagabanywa ibirarane by’imanza mu nkiko, hifashishwa ikoranabuhanga. Bizatuma ubutabera burushaho kugera kuri bose kandi ikiguzi kirushaho guhenduka. Serivisi za MAJ zizagezwa ku rwego rw’umurenge.
Mu rwego rwo gukemurira ibibazo mu miryango hazoanozwa uburyo bwo gukemura ibibazo hatabaye ngombwa ko bishyikirizwa inkiko.
Kongera imbaraga urwego rw’umvuunyi ngo rubashe gukurikirana ibyaha byose bya ruswa mu nzego zose za leta. Abashinzwe gukurikirana dosiye z’ibyaha bya ruswa bazahabwa amahugurwa yihariye. Umutungo wa leta uzagaruzwa uzagera kuri 90%, uvuye kuri 44%.
Hazakomeza kongerera inzego zose za leta ubusobozi ngo zirusheho gutanga serivisi nziza no gucunga imitungo ya leta. Serivisi zose zitangirwa mu nzego za leta zizajya zitangwa hihashishijwe ikoranabuhanga.
Leta izarushaho kongera uruhare rw’abaturage mu kwitabira ibikorwa bigamije kubateza imbere. Hazubakwa kurushaho ubushobozi mu rwego rw’abikorera itangazamakuru..
Hazashyirwa ingufu mu kunoza ingamba zifasha abaturage kugira uruhare mu igenamigambi ry’abaturage ritegurwa mu turere.
Guverinoma izajya ikora igenamigambi rya buri mwaka, kuyishyira mu bikorwa no kubikurikirana.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko ibi bizagerwaho mu gihe buri rwego rugaragaje ubufatanye.
Abagize Inteko ishinga amategeko, nta bibazo cyangwa ibitekerezo bagaragaza kuri iyi gahunda. Icyo bakora ni uko iyi hari ibitashyizwe mu bikorwa babaza Guverioma impamvu bitagezweho.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus ̸ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com