bwiza.com
Amakuru

Akavuyo muri Kenya katumye inteko ishinga amategeko ya EAC idakora mu mezi 5

Inteko ishinga amategeko ya 4 y’umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba(EALA) yagombye kuba iri gukora guhera muri Kamena uyu mwaka, ariko ntiratangira imirimo kubera ibibazo biri muri Kenya bikomeje gutinza imirimo yayo nkuko uruhare rw’iki gihugu rwatumye iyo muri 2006 itinda gutangira.
Iki gihugu kiri muri 6 bigize uyu muryango(EAC) ntikirabona abadepite bagiserukira muri iyo nteko.
Umwe mu bahoze ari abadepite bahagarariye u Burundi utashatse ko izina rye rimenyekana yabwiye VOA dukesha iyi nkuru ko ari igihombo kinini ku muryango wose wa EAC.
Avuga ko EALA ari urwego rumwe muzikomeye muri EAC, gutyo ko hari amategeko menshi yagombye kuba yaratowe ariko akaba yaradindiye . Yongeyeho ko muri kino gihe uwo muryango wari ukeneye ahubwo inzego zikomeye kandi zikora neza kugira ziwufashe.
Ingingo ya 49 y’itegeko rigenga EAC niyo ivuga neza imirimo ikorwa n’abagize EALA. Iyo ni ugutora amategeko agenga uwo muryango, gutora amafaranga uwo muryango ukoresha, gushyiraho imibanire myiza hagati y’umuryango hamwe n’inteko Nshinamategeko z’ibihugu biwugize.
Harimo kandi gukora ibyegeranyo by’inzego zitandukanye z’uwo muryango, kuganira no kugira inama z’abaminisitiri ku byakorwa kugira umuryango utere imbere, gushyiraho amatsinda yihuta ku bibazo biba byihutirwa bibangamiye umuryango, hamwe rero no kumenyekanisha ibyiza by’uwo muryango mu baturage b’ibihugu biwugize.
Mu gihe ibyo bikorwa byose bihagaze, uwo mudepite abigereranya n’imodokari y’amapine 4 yaba iri kugenda idafite amapine akwiye, kandi iribuze ari iry’imbere. Avuga ko bigoye kuko kugeza ubu amategeko agenga uwo muryango nta bihano ategekanya ku gihugu runaka gitindije ibikorwa.
Ushinzwe amakuru muri EALA, Bobi Odiko avuga ko n’ubu biboneka ko ibikorwa bitazatangira vuba kubera amatora atararangira yose muri Kenya.
Odiko nubwo nta gihe atanga ku isubukurwa ry’iyo mirimo, yizeye ko ayo matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya namara gusubirwamo mu mpera z’ Ukwakira uyu mwaka , abadepite bo muri Eac bashobora kuzahita batorwa nkuko n’ibindi bihugu ari byo u Burundi, U Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Sudani y’epfo byamaze kubohereza.
Muri Kanama, uwari umuyobozi wa EALA, Alhaj Kirunda Kivejinja yari yavuze ko ibihugu byose bitegereza abadepite bahagarariye ibihugu byose bakaboneka.
Ati “Kenya ntiratora abadepite 9 bayihagararira. Kandi murabizi ko iyo umuryango nk’uyu ushaka gutera imbere nta n’umwe dusiga inyuma. Ni nk’umugani uvuga ko ushaka kwiruka neza yijyana, ariko ushaka kugera kure agatera n’imbere ajyana n’abandi.”
Inama ya EALA izatangira ku munsi wa mbere itora uzayiyobora, niyo mpamvu abadepite bahagarariye ibihugu byose bagomba kuba bahari ngo bitorere uzabayobora muri manda y’imyaka 5.
Igihugu cya Sudani y’epfo nacyo cyagize uruhare mu idindira ry’ibikorwa bya EALA,kuko cyari cyarangije gutora abazagihagararira muri uwo muryango nyuma gisanga hari amategeko atakurikijwe, dore ko n’abo badepite bari bashyizweho hakurikijwe n’itegeko ry’umukuru w’igihugu. Nyuma byabaye ngomwa ko amatora asubirwamo.
Inteko nshingamategeko ya EALA mbere yo gusoza manda yayo , yari yashatse gusiga itoye itegeko rivuga ko mu gihe habonetse ibihugu nka 5 kuri 6, bitabuza ko ibikorwa bikomeza. Ariko iryo tegeko ntiryavuzweho rumwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Si ubwa mbere iyo nteko ya EALA itinze gushyirwaho, kuko mu mwa wa 2006, naho yakererewe gushyirwaho mu gihe cy’amezi 9. Naho byari byatewe n’igihugu cya Kenya kitari cyatoreye ku gihe abagihagararira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!