bwiza.com
Amakuru Politiki

Nyamasheke: Ababyeyi bubakiye abana babo b’abanyeshuri icumbi ryo kuraramo rya miliyoni 12

Ababyeyi barerera mu ishuri “Collège officiel Mburabuturo” riri mu murenge wa Karambi, akarere ka Nyamasheke, barishimira kwishakamo ibisubizo bakubakira abana babo icumbi ryo kuraramo, ryuzuye ritwaye miliyoni 12.
Iyi nyubako yaratashywe, yuzuye itwaye 12.000.000 z’amanyarwanda, yatangiye kubakwa mu 2015, nyuma yo kubona uburyo abana b’abakobwa bageraga kuri 300 bararaga mu nzu ifunganye, bacuranwa umwuka, ndetse bikanabangamira imyigire yabo.
Uhagarariye ababyeyi baharerera, Habinshuti Roger Papias avuga ko byari ngombwa ko ababyeyi bishakamo ibisubizo.
Agira ati “twariruhukije tumaze kubona aho abana bacu b’abakobwa barara bisanzuye, mbere wasangaga hari abararana ari 2 ku gitanda, bicucikiranye cyane, twahora twikanga ko abana barware indwara z’ubuhumekero bakanduzanya”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’iri shuri, Kwitegetse Alexis, avuga ko uburyo abana baryamagamo mu minsi ishize bwari buteye inkeke, ariko ku bw’umuco umaze kwinjira mu banyarwanda wo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo, na bo babyishatsemo.
Ati “turashima cyane ababyeyi bikemuriye ikibazo kuko uruhare rwabo mu kubaka iyi nzu abakobwa bararamo rwabaye 100%, bikerekana ko umuco wo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo umaze kwinjira mu banyarwanda benshi, kuba aba bana barara neza, ahasukuye kandi hari umwuka mwiza binatuma biga neza nk’uko tubyifuza.’’
Bamwe muri aba bana b’abakobwa baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko ubu baryama bagasinzira, ko ubu barara mu icumbi batarenze 100 kandi buri umwe akarara wenyine.
Umwe muri bo ati “ababyeyi bacu baduhaye urugero rwiza rwo kwikorera ibibafitiye akamaro batiriwe bategera abandi amaboko, aho turara ni heza”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com