bwiza.com
Ahabanza » Umugore yibarutse umwana w’ibiro 7.1 (Amafoto)
Utuntu n'utundi

Umugore yibarutse umwana w’ibiro 7.1 (Amafoto)

Mu gihe bimenyerewe ko abagore babyara abana bafite ibiro hagati ya 1-4, ndetse ugasanga uwakabije yabyaye umyana w’ibiro 5, kuri ubu, umugore wo mu gihugu cya Vietnam aherutse kwibaruka umwana w’ibiro 7.1
Ni ibintu bitamenyerewe ko umwana yavukana ibiro nk’ibi nubwo hagiye hagaragara n’abashobora kuba baravukanye ibirenze ibi, gusa usanga abo babyeyi batungurwa kuko baba batabiteganyaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana whawe amazina ya Tran Tien Quoc yatunguye abaganga kuko batateganyaga ko uyu mugore yabyara umwana ungana gutya ndetse na nyina akaba avuga ko Atari abyiteze.
Uyu mugore witwa Nguyen Kim Lien ngo yumvise aruhutse nyuma yo kwibaruka uyu mwana w’umukobwa, ahita asaba abaganga bamukurikiranaga kumushyira ku munzani bakamurebera ibiro avukanye, bagasanga koko ni 7.1

Se w’umwana, Tran Van Quan na we yabwiye itangazamakuru ko yabanje kwanga kwemera ko umwana wavutse ari uwe ariko akaza kubyemera kuko yari yizeye neza abaganga bamubyarije umugore.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe abantu benshi bakomeje kuvuga ko ibi ari uburwayi bwo kuvukana umubyibuho ukabije, gusa bikaba bidakunze kubaho.
Mu 1995, ni bwo mu gitabo, Guiness de record handitswemo umwana wari wavukanye ibiro 10.2, uyu mwana akaba yari uwo mu gihugu cy’u Butaliyani.
Gentille@Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!