bwiza.com
Iyobokamana

Papa Francis yicujije ko ajya asinzira mu gihe bari gusenga

Umushumba wa kiliziya Gatulika, Papa Francis aherutse gusaba imbabazi, yicuza ko hari ibyo ajya akora mu gihe cya Misa avuga ko bishobora no kuba bibangamira ababibona ariko akavuga ko na we aba atabishaka.
Mu kiganiro cyijyanye na kiliziya Gatulika kuri televiziyo ya TV2000 kuri uyu wa kabiri, yagize ati « Iyo ndimo gusenga akenshi mpita nsinzira, Tereza mutagatifu na we byamubayeho. »
Ikinyamakuru Daily nation dukesha iyi nkuru kivuga ko umushumba wa kiliziya, Francis yatanze urugero rw’ibyigeze kuba kuri uriya Tereza wari mu bihaye Imana mu kinyejana cya 19, gusa akaba yavuze ko biterwa n’uburyo umubiri we uba unaniwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iki kiganiro, Papa Francis yavuze ko iyo basenga, bategetswe kwicisha bugufi imbere y’Imana nk’umwana uri mu gituza cya se, gusa yongeraho ko iyo yubitse umutwe ari gusenga agahumuriza umwana munini ahita asinzira bityo ko ibyo nta we bigomba kugusha.
Uyu munya Argentine w’imyaka 80 y’amavuko, avuga ko aryama amasaha ahagije kuko kuri gahunda ye buri munsi aryama saa tatu z’umugoroba akabyuka saa Kumi z’igitondo, gusa ngo uretse gusinzira mu gihe bari gusenga, akaba ahita atangira no gusinzira akenshi nyuma y’ifunguro rya kumanywa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!