bwiza.com
Ahabanza » Ratko Mladic wari warahimbwe “Umubazi” yakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha bya jenoside
Amakuru Politiki

Ratko Mladic wari warahimbwe “Umubazi” yakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha bya jenoside

Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho kuburanisha ibyaha byakorewe muri Yougoslavia kuri uyu wa Gatatu, itariki 22 Ugushyingo 2017 rwatangaje ko Umunya-Bosnia, Ratko Mladic, wahoze ari umuyobozi w’ingabo z’Abaserbe, ahamwa n’ibyaha bya jenoside, n’iby’intambara byakorewe muri Yougoslavia mu myaka ya za 90, rumukatira igifungo cya burundu.
Urukiko rwahamije Mladic bari barahimbye “The Butcher” (bisobanuye Umubazi)ibyaha 10 mu byaha 11 yari akurikiranweho, birimo ubwicanyi, gutsembatsemba, kuburisha abantu, iterabwoba no kugaba ibitero ku basivili. Uyu akaba yahanishijwe igihano cy’igifungo cya Burundu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umucamanza Alphons Orie asoma imyanzuro y’urukiko, yavuze ko ibyaha byakozwe ari bimwe mu byaha byaragaragaje urwango rukomeye rwakorewe ikiremwamuntu, muri byo hakaba harimo jenoside n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Urukiko rwavuze ko mladic yari agambiriye kurimbura abaturage b’Abayisilamu muri Srebrenica no muri Sarajevo, aho ngo ubwe yiyoboreye ibikorwa byo gusuka ibibombe ku baturage no kubarasira mu bico hagamijwe gukwirakiza iterabwoba no kubiba ubwicanyi mu baturage.
Iyi nkuru dukesha VOA iravuga ko Mladic yagaragaye mu rukiko, ariko ubwo yakatirwaga atari ahari. Biravugwa ko yasabye uruhushya rwo kujya mu bwiherero agahabwa iminota 5 ariko akamarayo iminota igera muri 45.
Ubwo urukiko rwongeraga guterana ngo asomerwe, umwunganizi we mu mategeko yasobanuye ko afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso asaba umucamanza gusubika isomwa ry’imyanzuro y’urubanza, cyangwa agahita atangaza igihano.

Mladic yateje akavuyo mu rukiko arasohorwa

Umucamanza yasubije ko urubanza rukomeza uko byateganyijwe bituma Mladic atangira gusakuza kugeza ubwo asohowe mu cyumba cy’urukiko.
Nyuma yo gusoma imyanzuro, Umukuru w’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Zeid al Hussein yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’urukiko cyo gufunga burundu uyu mugabo bari barahimbye izina rya “The Butcher”, avuga ko ari intsinzi ku butabera.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com