bwiza.com
Amakuru Ubuzima

Nyamasheke: Ababyarira mu bitaro bya Kibogora baratabaza Leta na Minisante

Hashize igihe kirenga imyaka 2 mu bitaro bya Kibogora biherereye mu karere ka Nyamasheke, havugwa gufata nabi ababyebi bahabyarira, ubu bakaba basaba Leta ndetse na Minisiteri y’Ubuzima kwita kuri iki kibazo.
Kuryama bacurikiranye ku gitanda kimwe ari 2 n’impinja baba bamaze kubyara, abategereje kubyara babura aho kuryama, abarwaza basasa muri koridoro bakarara bagerekeranye,… ni bimwe mu byo banenga bagasaba inzego z’ubuyobozi na Minisante kubishakira umuti.
Umwe muri bo agira ati ’’birababaje rwose uburyo tubyariramo hano, sinzi niba Minisiteri y’ubuzima ibuzi kuko buduhangayikishije cyane kandi bumaze igihe kirekire, Ibigo Nderabuzima bitwohereza kubyarira hano igihe dushobora guhura n’ibibazo by’inda bigoranye birimo n’urupfu, ariko twahagera tukabona nta bitanda byo kubyariraho bihagije bihari, turacurikirana ku gitanda kimwe turi 2 n’impinja zacu, ukabona birababaje cyane.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Nsengiyumva Nathanael na we avuga ko uburyo ababyeyi babyariramo buteye agahinda, ko inzu babyariramo ari nto cyane ugereranije n’ahandi hacumbikirwa abarwayi.
Agira ati “birababaje rwose kandi twe nta kintu twabikoraho, ababyeyi baryamana ku gitanda kimwe ari 2 bacurikiranye n’impinja zabo, abarwaza bagasasa muri koridoro hasi akaba ari ho baryama kandi bimaze igihe kirekire, tukibaza igihe bizarangirira bikatuyobera”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora, Dr Nsengiyumva Nathanael

Dr Nsengiyumva akomeza avuga ko n’ubusanzwe iyi nyubako ishaje ikanaba nto agereranyije n’umubare w’ababyeyi bakira.
Ati “dufite ibigo nderabuzima 13 dukorana na byo, byohereza abaza kuhabyarira, habyarira nibura abagore 13 ku munsi barimo abagera ku 8 baba babazwe, kandi harimo ibitanda 18 gusa bigenewe abagore bamaze kubyara”.
Uku kubyara bamwe babazwe ngo bituma badahita bataha kubera gukomeza kwitabwaho bakahamara nk’iminsi 3 cyangwa 4, uko hagenda haziraho abandi nibyo bituma babura aho barara bagahitamo kubararanya n’ubwo bwose bifite ingaruka.
Ati “harimo ingorane z’uko igisebe ku wabazwe kidakira vuba kikaba cyazana ibindi bibazo, hakaba n’indwara zandura zishobora gufata abana n’ababyeyi baba bari muri ubu buzima, ubucucikirane bw’abarwaza barara muri koridoro hatagenewe kurarwa n’ibindi, ugasanga ari ibibazo bikomeye cyane.’’
Nyiri ibitaro ‘Itorero Methadiste Libre’ n’abafatanyabikorwa baryo, bavuga ko batahita babona amafaranga yo kubaka aha hantu, ndetse ko na Minisante yagiye ibasezeranya kubaka iyo nzu ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Abayobozi batandukanye barimo n’umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick , ngo bagiye bagera kuri ibi bitaro, ababyeyi basanzemo bakabaganyira imibereho babayemo, ariko bagategereza icyakorwa nyuma bagaheba.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
 
 

Izindi wakunda

Bwiza.com