bwiza.com
Amakuru Politiki

Guverineri Gatabazi yahaye umukoro abayobozi b'ibitaro n'ab'ibigo nderabuzima

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye Abayobozi b’Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima byo mu Ntara y’Amajyaruguru gushyira imbere isuku no kurangwa n’imyitwarire iboneye ndetse bakabitoza abaturage babagana.
Atangiza iyi nama kuri uyu wa Mbere, itariki ya 27 Ugushyingo 2017, Guverineri Gatabazi yasabye Abayobozi b’Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima kurushaho kwita ku isuku y’aho bakorera no kuyitoza abaturage babagana. Yavuze ko n’ubwo abaturage basabwa kugira isuku ariko hari ibyo usanga badafitemo ubumenyi, aho yatanze urugero ko hari indwara zitandukanye ziterwa n’isuku nke ariko ugasanga abaturage batabisobanukiwe neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yasabye rero abo bayobozi kwegera abaturage no kubigisha kugira isuku mu ngo zabo, kubaka imisarani myiza, kugira isuku ku myambaro, aho barara, mbese muri rusange kugira umuco w’isuku muri byose, ibyo kandi bikanakorwa mbere yo kuvura abarwayi babagana bagezwaho ubutumwa bubakangurira kugira isuku. Guverineri Gatabazi yabishimangiye agira ati, “igihe umuturage aje abagana mukamubwira ko atakarabye, ko yambaye imyenda itameshe, ko hari umwanda afite ku mubiri, ibyo byose bifasha wa muturage kugira ibyo akosora”.
Mu ijambo rye, Guverineri Gatabazi yasabye kandi Abayobozi b’Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima guha serivisi nziza kandi zihuse ababagana bose no kubafata kimwe. Yongeyeho ko umuturage uje abagana abababye agomba kwitabwaho mu buryo yakirwa n’amagambo abwirwa, kuko biri no mu bituma arushaho kugira icyizere cyo gukira.

Guverineri Gatabazi aganira n’Abayobozi b’Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima byo mu Ntara y’Amajyaruguru

Agaruka ku myitwarire y’abaganga, Guverineri Gatabazi yabasabye kurangwa n’imyitwarire iboneye mu kazi kabo ka buri munsi. Yaboneyeho kugaya bamwe mu baganga bafite ingeso mbi yo gufasha abana batwara inda bakiri bato kuzikuramo, yongeyeho ko hari abatangiye gukurikiranwa ndetse anasaba Abayobozi b’Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima bari mu nama kugira uruhare mu kwamaganira kure bene abo no kubagaragaza, kuko basebya umwuga wabo.
Ikindi Guverineri Gatabazi yasabye abo Bayobozi ni ukuyobora abo bashinzwe neza, kwirinda itonesha ku bakozi bayobora no kumva ko abakozi bose bangana kandi bagomba guhabwa amahirwe angana. Yabasabye kandi kuzirikana ko kunyurwa k’umuturage ariko gaciro kabo, ko kandi Umuyobozi w’Ibitaro mwiza ari umenya ibibazo by’abarwayi ariko akanamenya n’ibibazo by’abakozi ayobora. Yashoje abasaba kubaka ubumwe n’ubufatanye no kwirinda akarengane ako ariko kose.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com