bwiza.com
Urukundo

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugabo aba ikiremba cyangwa ingumba

Ni kenshi usanga abagabo bubatse banabyaye bahura n’ikibazo cyo kuba ingumba ndetse no gutera akabariro bikanga, ibi ngo bikaba bishobora guterwa n’uburwayi butandukanye n’izindi mpamvu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urubuga Rue89 ruvuga ko abahanga mu buzima bagaragaje zimwe mu mpamvu zishobora gutera ubugumba ku bagabo yemwe ngo niyo baba barabyaye, zimwe muri zo zishingiye ku miterere y’umubiri w’umuntu, izindi zikaba zikomoka ku zindi ndwara zibasira imyanya myibarukiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dore zimwe muri izo mpamvu:
1.Ikorwa ry’intanga cyangwa amasohoro riba ritagenze neza bitewe n’imiterere y’umubiri w’umuntu.
2.Impamvu ya kabiri ishingiye ku buryo umuntu aremye mu myanya ndangagitsina cyangwa mu miyoborantanga, cyangwa se aho intanga zikorerwa.
3. Kudashyukwa bihagije kw’umugabo, bitewe na none n’imiterere ye aho ngo usanga nta tembera rihagije ry’amaraso mu mabya.
4. Uburwayi bita “Diabetic Neuropathy” bukomoka ku ndwara ya Diyabete bushobora kuba intandaro y’ubugumba ku mugabo kuko yonona imitsi (nerves) maze umugabo ntashobore gushyukwa mu gihe cyo gutera akabariro ndetse no gusohora.
5. Indwara yitwa “Hypothyroidism” ijyana no kubyibuha bikabije no guhindagurika kw’imisemburo yo mu mubiri w’umugabo.
6. Ubugumba ku bagabo bushobora kandi guterwa n’uruhererekane mu miryango, icyo gihe umubiri w’umurwayi ntuba ufite ubushobozi bwo gukora amasohoro.
Umugabo uri gutera akabariro ngo ashobora guhita aberako ingumba bitewe n’uburyo yakozemo imibonano mpuzabitsina ndetse ntazanongere kugira ubushake, ibi ngo bishobora kuba ku mugabo bitewe n’indwara yaba yarafashe udutsi two ku bwonko ntabimenye.
Niyo mpamvu niba uri umugabo ukaba uribwa umutwe cyane ugomba kujya kwisuzumisha kuko bishobora kukuzanira ubugumba mu buryo bugutunguye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bahanga bakomeza bavuga ko ubugumba ku mugabo bushobora no guterwa na none no gukoresha imwe mu imiti nka « Phenytoin » na « Cimetidine » , cyangwa bigaterwa na bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuvura za kanseri buzwi nka « chemotherapy »
Abagabo rero bagomba kwirinda ingaruka twavuze haruguru mu rwego rwo kuba bahangana n’ikibazo cy’uburemba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com