bwiza.com
Ahabanza » Umuryango HRW wuririye ku kibazo cy’ umunyamakuru Robert Mugabe mu gushinja u Rwanda ihohoterwa
Amakuru Politiki

Umuryango HRW wuririye ku kibazo cy’ umunyamakuru Robert Mugabe mu gushinja u Rwanda ihohoterwa

Nyuma yaho, umunyamakuru Robert Mugabe yangiwe gusoka mu gihugu kandi afite ibyangobwa byose bisabwa , umuyobozi wa HRW muri Afurika yahise atangaza ko ibi bifitanye isano n’ ihohoterwa ndetse n’ iyicarubozo bivugwa mu Rwanda.
Ibi byabaye Kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 15 Ukuboboza 2017, ku isaha ya 9h 04, ubwo umunyamakuru Robert Mugabe yatangaje ko yangiwe gusoka mu gihugu kandi afite ibyangombwa byose bisabwa nk’ uko byagaragaye ku rukuta rwe rwa facebook.
Yagize ati « Nari nsanzwe nemera imikorere y’ Urwego rwa Leta rushinzwe abinjira n’ abasoka, ngeze ku kibuga cy’ indege nerekanye ibyangombwa byanjye byose ndetse na tike binyemerera gusoka mu gihugu bahita bansaba indangamuntu ndayitanga barongera bansaba ikarita y’ akazi mbabwiye ko ntajya nyitwaza iyo ngiye hanze y’ u Rwanda bahise babika impapuro zanjye zose bansaba gutegereza nyuma y’ amasaha 5 nibwo polisi yanyeruriye ko ntashobora kugira aho njya ngo kubera kuva muri 2016 batangiye kunkoraho iperereza ubwo bahise bantwara bansubiza mu rugo ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma ya raporo ya HRW yo mu Ukwakira 2017 yavugaga ko mu bigo bya gisirikare byo mu Rwanda hafungiwemo abantu ndetse bakaba banakorerwa iyicarubuzo, Ida Sawyer yongeye gushyira mu majwi Leta y’ u Rwanda, nyuma yaho Akanama ka Loni karwanya iyicarubozo gasabye Leta y’ u Rwanda gukoresha ububasha ifite mu kurwanya iyicarubuzo ndetse no guteganyiriza ibihano bikaze abahamwe n’ iki cyaha.
Muri raporo y’ aka kanama ka Loni karwanya iyicirabuzo yo kuwa 6 Ukuboza 2017, hagaragayemo ko mu Rwanda hari abantu bagiye bakorerwa ihohoterwa, abunganizi mu by’ amategeko babujijwe gukora umwuga wabo mu mudendezo ndetse n’ abanyamakuru babujijwe ubwisanzure mu kazi kabo.
Muri Nyakanga 2017, na bwo uyu muryango wasohoye icyegeranyo ushinja inzego z’umutekano z’u Rwanda ubwicanyi ngo bukorerwa abantu bataciriwe imanza.
HRW ikavuga ko inzego z’umutekano nk’igisirikare na polisi zagiye zitwara abantu bakoze ibyaha byoroheje nk’ubujura, zihagarikiwe n’abayobozi ba gisivili, bakajyanwa bakicwa.
Mu ijwi ry’ Intumwa Nkuru ya Leta y’ u Rwanda, Minisitiri Johnston Busingye yagiye ashimangira ko raporo za HRW zikomeza gusohoka ari zimwe kandi ziharabika u Rwanda.
N’abandi bayobozi batandukanye mu Rwanda bagiye bagira icyo bavuga kuri iyi raporo, bemezaga ko atari ubuvugizi bw’uburengenzira bwa muntu ahubwo ko ari ubuvugizi burimo politiki btitonderwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com