bwiza.com
Urukundo

Ingeso abagore basabwa kureka zituma abagabo babaca inyuma

Mu mubano w’umugore n’umugabo habaho bimwe mu bintu buri umwe aba akeneye ku wundi kugirango habeho kuzuzanya, mu gihe rero kimwe kibuze bishobora gutuma umwe ayoboka inzira zinyuranyije n’izagenwe mu mibanire y’abakundana. aha twabakusanyirije zimwe mu ngeso abagore bakunze kugaragaza zikaba zabaviramo gucibwa inyuma n’abagabo babo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuba sibindeba: Buri mugabo aho ava akagera ashimishwa no kubona umugore we ahorana impinduka mu byo akora byose, aha rero usanga rimwe na rimwe abagore benshi bahugira mu mirimo yo mu rugo bakibagirwa kwiyitaho nyamara aribyo bituma abagabo bumva babishimiye kurushaho bikaba byanatuma umugabo afata iya mbere akerekeza mu bandi bagore kureba niba nabo ari uko bifata.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umugore utagira isuku
Ibi birajya gusa n’ibyo navuze haruguru, aho usanga abagore benshi iyo bamaze gushaka, bumva ko kwiyitaho birangiriye aho ku buryo usanga no gukaraba atakibikozwa ,akaba yamara n’icyumweru atikoza amazi ku mubiri, bityo isuku akaba atandukanye nayo kandi nta mugabo n’umwe ujya wishimira umugore utagira isuku ku mubiri we ndetse n’aho atuye.
Umugabo ukundwa n’abagore bakabimugaragariza
Igitsina gabo iyo gihuye n’igitsina gore biragorana gufata umwanzuro ushimangira ko hari undi(Umugore) wasigaye i muhira, Ibi bikaba nabyo byamutera guca inyuma umugore agateshuka ku isezerano baba baragiranye, gusa aha ntaruhare rw’uwaciwe inyuma aba yabigizemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kudateteshanya: abagabo benshi bakunda abagore babatetesha mbega bakabafata nk’abami bityo akumva akwishimiye ku buryo aho ari hose aza ari wowe atekereza, gusa bikaba bibi iyo umweretse ko ibyo bitakureba, bituma afata iya mbere akerekeza mu ndaya zimwe zamukorera ibyo udakora, ni ngongwa ko mwese muteteshanya.
Ingeso karande
Ni byiza kuzirikana ibyo twavuze haruguru byose, gusa hari igihe umugabo aba nta kintu yabuze iwe mu rugo, ibintu byose bihari, umugore amufata neza yemwe no mu buriri bigenda neza ariko ugasanga rimwe na rimwe atanyurwa n’ibyo umugore amukorera ahubwo ugasanga afite umutima wo kumuca inyuma no gushaka guheheta mu bandi bagore.

Ibi byose ntibikwiye kuba impamvu cyangwa urwitwazo rwo guca inyuma umugore wawe kuko nk’uko bibabaza umugabo iyo amenye ko umugore amuca inyuma, ntibinakwiye ko na we yabikorera umugore bene ako kagene.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com