bwiza.com
Utuntu n'utundi

Abapolisi bakuwe umutima n’uburebure bw’inzoka basanze yambukiranya umuhanda- IFOTO

Abapolisi bo muri Australia ubwo bari ku irondo rya nijoro, bakubitanye n’inzoka ndende, ibakura umutima bategereza ko ibanza kurangiza kwambuka umuhanda bakabona gukomeza urugendo.
Polisi mu gace ka Queensland, aho iyo nzoka yabonywe, yafashe ifoto y’iyo nzoka n’umupolisi wari uyiri hafi, iyishyira kuri twitter, ariko abantu benshi batangarira iki gikururanda, ari nako bagira byinshi bakivugaho.
Polisi muri aka gace igira iti “Imodoka ya polisi ntaho yari ifite ho guca ubwo iyi nzoka yambukiranyaga umuhanda” .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibinyamakuru bitandukanye bwiza.com ikesha iyi nkuru bitangaza ko iyi yaba ariyo nzoka nini igaragaye ku butaka bwa Australia, ishobora gukura ku burebure bwa 5m kugera ku 8.
Abantu basaga ibihumbi 31 bagize icyo bavuga kuri iyi nzoka banatanga ibitekerezo ku ibyo polisi yari yanditse inashyiraho ifoto. Noneho abasaga ibihumbi 18, bagenda bahanahana (share) iyo post ya polisi.
Iyi nzoka ngo ifite uburebure bwa 5.47m, ngo ikaba iba mu mashyamba akonja cyane muri Australia.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com