bwiza.com
Ahabanza » Moto zose zitwara abagenzi zigiye gushyirwaho utwuma turanga aho zigeze (GPS)
Amakuru Politiki

Moto zose zitwara abagenzi zigiye gushyirwaho utwuma turanga aho zigeze (GPS)

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyatangaje ko abakoresha moto mu gutwara abagenzi n’ibintu bagiye guhabwa utwuma tuzajya dutuma aho iyo moto iherereye (GPS) hamenyekana bityo bikazafasha guhangana n’abakora amakosa mu kazi ko gutwara.
Imibare itangwa na polisi y’u Rwanda, igaragaza ko mu mpanuka zo mu muhanda zigera kuri 162 zabaruwe mu kwezi kwa 8-10 uyu mwaka, moto zifitemo uruhare rungana na 18.5%.
Hanabaruwe kandi ugukomereka gukomeye kwatewe na moto ku nshuro zingana na 254 muri icyo gihe.
Mu kiganiro ushinzwe ishami ritanga amabwiriza y’abatwara ibinyabiziga muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwayagiranye na The newtimes dukesha iyi nkuru, yavuze ko hifashishijwe aka kuma ka GPS, hazajya hamenyekana mu buryo bworoshye umumotari wakoresheje moto ye mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa uwateje ingorane mu muhanga runaka.
Agira ati “iri koranabuhanga rizadufasha guhangana n’abakora ibinyuranyije n’amategeko mu mwuga w’amatwara za moto, bizaba byoroshye kumenya uwakoze nabi kuko tuzajya tuba dufite amakuru kuri bose.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, amasoko asaga ibihumbi 2 mu mujyi wa Kigali yamaze kubona aka gakoresho ka GPS, bityo Katabarwa akaba avuga ko aka kuma kazafasha abatwara za moto kwitwararika ku makosa ndetse bakumva ko aho bari hose bari gukurikiranwa ndetse no mu bikorwa by’ubujura bwa zo.
Katabarwa yagize ati “Tuzaba dufite ubushobozi bwo kumenya za moto zigonga abantu zikiruka, gukurikirana ubujura bwa zo bwa hato na hato, abiba abagendesha amaguru bo bari kuri moto, niyo mpamvu turi gukorana bya hafi n’abacuruza n’abakoresha moto ngo bitabire iri koranabuhanga.
Uretse moto, aka kuma gashobora no gushyirwa mu modoka, bityo uwakoze amakosa nk’ayavuzwe haruguru na we akaba yabasha gufatwa agahanwa, ubu iri koranabuhanga ahakaba hari kurebwa uburyo ryakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.
Umuvugizi wa RURA Tony Kuramba, we avuga ko ubu buryo bufasha utwaye ikinyabiziga kumenya ko ari mu makosa kuko ahita abimenyeshwa byanaba ngombwa ikinyabiziga cye kikihagarika ndetse mu gihe ako kuma kashyizwe kuri moto zikorera mu mujyi wa Kigali, uzajya arenga imbibi za Kigali moto izajya yizimya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!