bwiza.com
Ahabanza » Muhanga: Abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza baranenga ubuyobozi bubaheza mu gihirahiro
Amakuru mashya Politiki

Muhanga: Abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza baranenga ubuyobozi bubaheza mu gihirahiro

Abaturage bo mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Rongi, akagari ka Gasharu, bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’ubw’Intara y’Amajyepfo, bwabahejeje mu gihirahiro aho kubakemurira ikibazo.
Hashize imyaka 4 ikibazo cy’ibiza kibaye , isuri yasenyeye abaturage, isenya inzu zabo, itwara imirima n’ibindi bikorwaremezo, abayobozi batandukanye bagiye bakirebera ariko ntigishakirwe umuti byihuse, bamwe mu baturage ubu bakaba birirwa babunza akarago abandi babuze n’aho bahinga kandi ariho bakuraga amaramuko.
Muri Mata umwaka ushize nibwo Guverineri Mureshyankwano n’abandi bayobozi batandukanye mu karere no mu Ntara (Ingabo, Polisi, NISS,…) bageze aho ibi biza byabereye, yizeza abaturage ko ikibazo kigiye gukemuka vuba, ariko ubu bakaba barategereje amaso yaheze mu kirere.

Itsinda ryagombaga kwiga ku kibazo, ririmo abayobozi mu nzego zitandukanye

Na meya w’akarere ka Muhanga, yari yagize ati “inyungu za mbere tureba ni iz’umuturage,… nyuma y’icyunamo nibwo tuzabahuza kiriya kibazo kigakemuka, ubwo ni nyuma ya cumi na gatanu (15/04/2017)”.
Abaturage mu rujijo:
Itsinda ryize iki kibazo ryashyizweho na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose ari kumwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubucukuzi bwa mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda, Gatare Francis, mu nama yabereye i Muhanga kuwa 19/Mata/2017.
Iri tsinda ryakoze usuzuma ry’ikibazo iminsi ine, risoza akazi karyo ku wa 5 Gicurasi 2017, ndetse muri raporo ryakoze ryagaragaje ko ikibazo giterwa n’ibintu bitatu: Imiterere y’ubutaka n’amazi y’amasoko arimo, imirimo y’abaturage harimo n’ubuhinzi hatarwanywa isuri ndetse n’amazi aturuka mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Etablissement Sindambiwe Simon.
Nyuma yaho raporo isohorewe, abaturage babwiwe kujya kuzuza amafishi babwirwa ko bagiye kwishyurwa ibyabo byangijwe n’uhagarariye ubucukuzi, Sindambwiwe Simon, babibwirwa mu gihe uyu rwiyemezamirimo we yari yarandikiye Guverineri w’Intara, amubwira ko atakwishyura ibyangijwe wenyine mu gihe raporo igaragaza ko ari impande eshatu [ibaruwa Bwiza.com ifitiye kopi].
 
Umwe mu baturage ubu babunza akarago nyuma y’aho inzu zabo zisenywe n’ibi biza, agira ati “Urebye amafishi twayujuje mu kwa cumi (2017), tuyuzuza batubwira ko amafaranga tuzayabona mu byumweru bibiri tukayagura imbuto kuko cyari igihe cy’ihinga,…. Twarabyujuje none amaso yaheze mu kirere,… ikibazo ni uko batatubwira aho ikibazo kiri, ahubwo bagahora baturerega, rwose twarahohotewe kandi twahohotewe batureba”.
Uwo Meya na Guverineri bavuga ko azishyura, abitera utwatsi:
Uhagarariye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ‘Etablissement Sindambiwe Simon’, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yavuze ko yemera kwishyura uruhare rwe, ariko n’izindi mpande ebyiri zisigaye zirebwa n’ikibazo zikishyura abaturage bagakemurirwa ikibazo ndetse agashimangira ko na we yarenganijwe.
Sindambiwe Simon aremera kwishyura ariko agasaba kugaragarizwa uruhare rwe 

Agira ati “Muri iyo komisiyo twari dufitemo abantu baduhagarariye ariko mu gufata imyanzuro badukuyemo hasigaramo intumwa z’Intara n’Akarere, bafata imyanzuro tutarimo, kopi twarayibonye ko ari ‘ibiza, ubucukuzi n’uruhare rw’abaturage, ariko ntibagaragaje amafaranga buri ruhande rugomba gutanga, twanditse ibaruwa tubereka ko batagaragaje mu buryo buziguye uruhare rwa buri muntu muri raporo, iyo baruwa n’uyu munsi ntabwo bari bayisubiza [13/01/2018], kandi barayakiriye ku wa 14 Nzeri 2017”.

Sindambiwe Simon avuga ko hari abo yishyuye akabimura, ndetse ko n’ubu abikomeje, agashimangira ko abari kure yaho acukura amabuye, bazishyurwa n’inzi nzego.
Agira ati “abari haruguru y’aho ibiza byabereye natangiye kubishyura ariko abari munsi yaho hari abagomba kubishyura, hari MIDMAR, akarere n’ Intara barahari, ntabwo etablissement ariyo igomba kwishyura ibikorwa bitangijwe n’ubucukuzi”.
Ku bwe, Simon avuga ko yakorewe akarengane, ati “kuba imyanzuro yarafashwe tutarimo ni akarengane, ikosa rifitwe n’abafashe iki cyemezo, kuko babona ko uruhare atari urwa etablissement yonyine, gusa uruhare rwacu twe twemera kurwishyura,… icyo dusaba ni uko harebwa akarengane etablissement yagiriwe ubu ikaba ifite igihombo, kuko yarahagaritswe, ikaba ifite igihombo amaherezo izagaragariza ubutabera”.
Guverineri, Meya na Simon, ese barahuriza ku ngingo imwe?
N’ubwo Akarere n’Intara byakiriye ibaruwa ya Sindambiwe Simon abamenyesha ko atazishyura ibyangijwe byose bihagaze miliyoni zisaga 64, Guverineri Mureshyankwano na Meya wa Muhanga, Uwamariya Beatrice, bashimangira ko ari we uzishyura.
Meya Uwamariya Beatrice we ashimangira ko ari Simon uzishyura abaturage

Meya Uwamariya Beatrice, mu mvugo ye, asa nk’ugaragaza ko ikibazo cyabarenze, ahubwo ko bagiye kwitabaza izindi nzego zibafashe gukemura ikibazo, Simon ngo abashe kwemera kwishyura.
Agira ati “Buriya turegera ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Mine nabo ikibazo bakinjiremo,… umuturage yakagombye guhora yishyuza birumvikana, uwishyura na we urumva bisaba resistance, na we ashobora kubanza guseta imigeri avuga ati ‘nanjye reka mbanze ndebe, wenda byamvaho cyangwa amafaranga akagabanuka’, ….ikibazo gikemuka vuba iyo umuntu tumugiriye inama akabyumva, ariko mbona Sindambiwe inama twamugiriye atarayumvise atiriwe ajya muri izo mpaka, kuko ubu nawe twaramuhagaritse,…”.
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano M.Rose, we avuga ko kuba abaturage batarishyurwa ari uko batujuje ibyangombwa bisabwa ngo bishyurwe, akongeraho ko hari abazishyurwa na Simon abandi bakishyurwa n’akarere, mu gihe Meya we ahamya ko Simon ari we ugomba kwishyura byose.
Guverineri Mureshyankwano M.Rose avuga ko hari abazishyurwa na Simon abandi n’akarere, gusa ntagaragaza abo ari bo

Ati “Ikibazo turakizi, ejobundi nari ndimo mbivugana na Meya wa Muhanga ko bamubwira akishyura abasigaye, yari yatangiye kubishyura, Simon yemera kwishyura, ntabwo yemeye kwishyura byose, ….yabanje guhakana ko atari we kibazo ko abantu basenyewe n’ibiza bisanzwe, twaje koherezayo abatekinisiye n’abandi bantu baracukumbura ngo tumenye niba abantu barasenyewe koko n’uriya mugabo [Sindambiwe Simon], bagiyeyo raporo zirakorwa, hari abo agomba kwishyura nabo akarere kagomba gufasha,…”.
Sindambiwe Simon ku ruhande rwe, ahamya ko atigeze yanga kwishyura iby’abaturage abona yaba yarangije, dore ko ngo asanzwe abikora, gusa agahamya ko raporo yakozwe itamugaragariza neza uruhare rwe nyarwo, ngo anamenye amafaranga azishyura.
Ati “…Ku karere barampamagaye bati ‘Guverineri yemeje ko ugomba kwishyura’ ngo raporo niko ivuga, twanditse ibarurwa ivuga ko batakoze detayi (detail) ngo bagaragaze uruhare rwa buri kintu nk’uko babigaragaza muri raporo ko ari impande eshatu, natanze kopi muri za Minisiteri zitandukanye nerekana ko bagombye kugaragaza uruhare rwa buri muntu,…”.
Abaturage babona ikibazo cyabo kitazakemuka: 
Bagendeye ku gihe ikibazo cyabo kimaze kidashakirwa umuti, abaturage batangiye guta icyizere, ibyo bakabifata nko kubahoza mu gihirahiro, nyuma ibimenyetso byasibangana n’ikibazo kigasinzirizwa.
Uyu ati “Abayobozi barimo n’uw’Intara baza, batubwiye ko kigiye gukemuka vuba, dore ubu bimwe mu bimenyetso byatangiye gusibama, none se murabona batagamije kuduhoza mu gihirahiro nyuma tukazihombera ubwo ibimenyetso bizaba bitakigaragara”.
Mu gihe abaturage babona ko ikibazo cyabo kitazakemuka, Meya w’akarere, arabaha ikizere ko kizakemuka, agira ati “Ntabwo ducika intege turibwira ko nta kibazo kinanirana mu Rwanda, ntabwo bishoboka”.
Ibindi mu mafoto:
Aho uturongo duhurira ni ku musozi wa Ndiza, aho Ets.Sindambiwe Simon icukura amabuye y’agaciro 

Aha ni ku birombe, hakoreshejwe imashini isatura ahantu hagari ku musozi

Aha ni aho binjirira bajya gucukura amabuye y’agaciro mu ndaki


Iyo imvura iguye ikagira ibitaka isanga mu nzira, ibikushumura aha hacitse inkangu

Iki ni icyobo byacukuwe munsi yaho bakorera, gifata ibitaka amazi yakushumuye, ariko ntibibuza amazi gukomeza gutemba  

Iyi ni imikoki yacitse kubera amazi amanuka hejuru mu misozi harimo n’ava mu birombe

Igishanga cya Gaseke kiri mu musozi hagati, nacyo gifatwa nk’icyaba cyongera ibiza n’ubwo n’ubucukuzi bushyirwa mu majwi

Igishanga cyamezemo ubusuna kubera amasoko akirimo

Amazi avuye muri iki gishanga akubitana n’ayakonkobotse ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ahandi ku musozi, kubera imbagara aba afite agasenya imirima n’indi mitungo by’abaturage

N’ubuyobozi buvugwaho uburangare, bwo kudashishikariza abaturage gutera ibiti bishobora kurwanya isuri muri aka gace gahanamye cyane

Ibikonkobotse byose ku musozi,  biraza bigasandara muri iki kibaya cya Nyabarongo, ni nabyo byasenyeye abaturage bari batuye hafi aha, bisenya icumbi ry’abaganga, ibiro by’akagari, kiliziya, urutindo,…

AMAFOTO: Aya mafoto Bwiza.com yayafashe muri Werurwe 2017, n’ubu nta kirakorwa
Isuri yasenye inzu z’abaturage, urutindo, umuhanda,… uwarimbye ntabwo ahaca

Aha hari hubatse kiliziya y’idini Gatolika, nayo iri mu byasenyutse, abaturage ntibafite aho basengera

Iyi nzu yarengewe n’isuri irasenyuka kimwe n’izindi zari ziyikikije, nyirayo witwa Gasana J.Pierre ubu arasembera n’umugore n’abana

Uyu ni umumotari wageragezaga kureba uko yaca muri iyi nzira igoranye

Abana n’abandi bantu bashobora kuzavana indwara muri ibi biziba dore ko iyo imvura iguye harengerwa

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com