bwiza.com
Amakuru Politiki

Dr Kabilima wahamijwe ibyaha bya jenoside yagabanyirijwe igihano

Urukiko Rukuru rwa Kigali kuri uyu wa gatatu rwagabanyije igihano cy’igifungo cya burundu cyari cyahawe Dr Jean Damascene Kabilima, wari ukurikiranweho uruhare muri jenoside, rukigeza ku myaka 25 y’igifungo.
Dr kabilima akaba yari yajuririye igihano yahawe cyo gufungwa burundu yari yakatiwe n’Urukiko rwa Nyamagabe mu mwaka ushize.
Ubushinjacyaha bwamushinjaga ibyaha bya jenoside, ubwicanyi, gukangurira abandi kwica abana b’Abatutsi barokotse ubwicanyi bwo mu Murenge wa Rusenge, mu Karere ka Nyaruguru, gushishikariza abandi gukora jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Ubwo yasomaga umwanzuro w’urukiko, perezida warwo yatangaje ko byari ngombwa ko urubanza rusubirwamo bikaba byaratumye hateshwa agaciro na bumwe mu buhamya bw’abatangabuhamya kuko butari busobanutse neza.
Uregwa ariko yahanaguweho icyaha cyo gukora urutonde rw’abantu bagombaga kwicwa urukiko ruvuga ko ubushinjacyaha nta bihamya bihagije bwatanze.
Urukiko rukaba rwemeje kumuhanira icyaha cy’ubwicanyi rumukatira imyaka 25. Uregwa akaba atagaragaye mu rikiko ubwo urubanza rwasomwaga.
Umwunganizi we wari uhari, Pascal Munyemana, ndetse n’umuryango we, bakaba batangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko bagiye gusuzuma iki cyemezo gishya cy’urukiko bakareba niba bakongera kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga.
Dr Kabilima yafashwe mu 2011 ubwo yari aje mu Rwanda yitabiriye Inama y’Umushyikirano aturutse I Nairobi muri Kenya.
Abakozi b’urwego rw’abinjira n’abasohoka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bamumenyesheje ko Urukiko gacaca rwa Bunge, muri Nyaruguru, rwamukatiye imyaka 30 y’igifungo mu 2009 kubera uruhare rwe muri jenoside.
Yasabye ko urubanza rwe rusubirwamo kubera ko mbere rwabaye adahari.
 
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!