bwiza.com
Amakuru

Kuki Perezida Joseph Kabila atifuza ko Etienne Tshisekedi ashyingurwa mu gihugu ?

Abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Perezida wa Congo-Kinshasa ,Joseph Kabila bavuga yahanuriwe ko  Etienne Tshiskedi aramutse ashinguwe mu gihugu atazarara ku butegetsi.
Muri Repubulika Iharanira demokrasi ya Congo ndetse no mu mahanga bakomeje kwibaza  impamvu Etienne Tshisekedi wapfuye kuva ku itariki ya 1 Gashyantare 2017  atarashyingurwa mu gihe umurambo we uheze i Bruxelles mu Bubiligi.
Abarwanashyaka ba Tshisekedi wigeze kuba Minisitiri w’ Intebe bifuza mbere na mbere ko umurambo w’ uyu munyapolitiki uzanywa gushyingurwa aho yari atuye mu gace ka N’Sele mu murwa wa  Kinshasa.
Umuryango wa nyakwigendera umaze kwishyura amayero 16 000 mu buruhukiro aho umurambo wa Tshisekedi umaze umwaka.
Mitch Katumba uhagarariye ishyaka rya Etienne Tshisekedi ,UDPS  mu Bubiligi yagerageje kugirana ibiganiro n’ abayobozi benshi bo mu bihugu by’ i Burayi kugirango Tshisekedi  ashyingurwe mu gihugu cye ariko birananirana.
Yagize ati « Joseph Kabila ntagomba kugira ubwoba kuko ntabwo ari umurambo wa Tshisekedi uzamukura ku ngoma kuko ntabwo azashyingurwa mu mahanga tuzakora uko dushoboye tumushyire mu ndege ubundi tumugeze i Kinshasa ».
Yakomeje avuga ko mu muco w’ Abanyafurika b’ abantu kizira ko umuntu ashyingurwa mu mahanga ndetse anavuga ko kuba Tshisekedi atarazanywa gushyingurwa mu gihugu cye byagize ingaruka ku buzima bw’ umupfakazi we ngo kuko arara hasi ndetse anarembye.
Mu gihe mu rugo iwe i Kinshasa umupfakazi  Marthe amaze umwaka wose mu kiliyo, biteganyijwe ko umuryango wa Tshisekedi ugomba kumunamira kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 mbere yo kuzitabira misa yo kumusabira kuwa gatandatu.
Umuryango wa nyakwigendera Etienne Tshisekedi, ishyaka rye UDPS ndetse na Leta bakomeje kwitana ba mwana mu gihe gahunda zo gushyingura uyu mukambwe zari zimanze kumvikanwaho.
Gusa umuryango we wifuzaga kumushyingura mu nkengero z’ umujyi wa Kinshasa ibyo bitavugwaho rumwe na Leta yari yasabye ko yashyingurwa mu irimbi rusange.
Mu gihe byari byatangajwe ko umurambo wa Etienne Thisekedi wa Mulumba uzagera i Kinshasa muri Nyakanga  2017 abantu benshi  bari babyiteguye ku buryo bari buzuye imihanda mikuru ya Kinshasa.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…
 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!