bwiza.com
Ahabanza » Ndagumiwe, mpeze iwacu kubera Papa usaba inkwano za Miliyoni n’igice, nkundana n’abasore akabaca intege abita abatindi- NKORE IKI?
Urukundo

Ndagumiwe, mpeze iwacu kubera Papa usaba inkwano za Miliyoni n’igice, nkundana n’abasore akabaca intege abita abatindi- NKORE IKI?

Ndagisha inama,  papa wanjye atumye mpera iwacu, arashaka ibya mirenge kandi mbona atazabibona, arashaka inkwano zihenze kuri njye, nabuze icyo nakora.
Iwacu navutse ndi umukobwa umwe, mu bahunda batatu, narize amashuli yisumbuye na kaminuza, gusa akazi nkora ni ako yanshingiye, muri make meze nkaho mukorera (data).
Ntababeshye, kuri bwiza.com nagiye mpasoma ubutuma bugira abantu inama, nanjye nkaba nifuza ko mumfasha. Abasore baraza bakantereta, mu 2016 byari bishyushye ngiye gushyingirwa, ubukwe bwapfuye kubera papa wananije umuryango w’umusore ababwira ko ashaka inkwano ya miliyoni n’igize y’amanyarwanda.
Uretse no kubivuga uku, naho aba yicaranye n’abandi basaza basangira mu kabari aba abivuga, ko umusore uzandongora ari uzaba afite miliyoni n’igice.
Na njye ubwanjye nicaranye na we, ndamubwira nti ibyo urimo kunkorera bizakugora, gusa namuteguje ko nzijyana ku buntu akabura byose.
Ibyo byose ntabikozwa, ngo ninkora ibyo nshaka ngo sinzongere kwitwa uwe ukundi.
Ubu mfite umusore dukundana cyane pe, byose arabizi, gusa we ambwira ko inkwano iwabo babona itagera muri ayo mafaranga, na njye ndamukunda sinifuza ko batanga ay’umurengera, ahubwo nifuza ko twazayakoreshamo ibindi tubana njye na we, ku bwanjye ntabwo nshyigikiye papa.
Ubu rwose niyemeje ko data nabananiza nzahita nijyana, ngaho mungire inama, nkore iki? nkomeze nibuze amahirwe se? nkomeza ngendera ku mahame y’umubyeyi se? nkore iki?
@Bwiza.com

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

RUBYOGO 04/02/2018 1:43 pm at 1:43 pm

uzijyane

Subiza
kamana 06/02/2018 3:36 am at 3:36 am

Mukobwa inama nguha ya mbere n’iyi:
Ntuzizere abasore b’ubu ngo ubarutishe So. Umugabo ni umwana w’undi. Ejo se umwishyiriye ngo urahima So, yamara kuguter’inda agahita aguter’ishoti wabikik’ute?
Rahira Kayondo Ka Mbanzabugabo ko utamaramara ukabura aho ukwirwa.
Ese abagore ni impamvu ki, muhora mu bujiji n’ubu mwitwa ngo mwarize?
Uwo mugabo ni So. So nta cyamusimbura mw’isi uretse Imana. Ikindi niwijyana, uzaba urushije bwebge ki So? Ni ababyeyi bangahe bashyingira batabanje kwanga abakwe cg abakazana bazanirwa n’abana ba bo? Umuntu nka we wize war’ukwiye gulorzsh’ubwenge nk’umukobwa wize, ugasigaho gukany’amarere ushaka kubahuka icyo uzira. Mwizera abasore cyane b’ubuuuuu bigashira babataye kuko mwatay’umuco. Hambere nta mukobwa wagatinyutse kuvug’ijambo nk’iryo ngo azishyingira kubera ko se yanze inkwano ziza iwe.
Kereka niba iwantu muri Abatindi na bo batagir’umuco n’ubupfura. Ariko niba waravutse mu Mfura zarinze umuco gakondo, nta soni yo kuba wanatinyuka kutubwir’ikintu nk’icyo?
So agufite ho uburenganzira wose ibyo wicare ubizi. Ikindi nkugiriy’inama kandi utazibagirwa na rimwe. Nuramuka wishyingiye ngo urahima So, uzagenda ubur’intama n’ibyuma. Kandi nugaruka iwanyu,uzagaruka ubebera wakirizwe igisuzuguriro. Ndakubariye jye mwene kanaka.
– Dore inama rero ya kigabo.
Icyo kibazo uzagishyire mu muryango mugali, uhamagare ba So wanyu na ba nyogosenge na ba nyokowanyu. Maze ubaregere So kandi nawe ahicaye. Nukuvuga ko uzababwira uko ikibazo kimeze kandi witonze mu kinyabupfura nta mashagaga nta marere… Niba utabafite abo bene wa bo, uzashake inshuti magara za So uzimuteze. Kandi bazamukebure.
Ibyo avuga byo kugushyiriraho igiciro ntarengwa cy’inkwano, niko ko, ibyo byabagaho hambere inka zikiriho n’abakobwa bakigira agaciro. Umukobwa n’umugore bari abantu bubashywe k’uburyo, umukbwa mwiza bamwitaga Mukobwajana, kandi bakazazimukwa koko.
Ubu rero nta gaciro abakobwa bakigira imbere y’abagabo kuko isi yarapfuye nawe urabizi. So nareke kukugora agukosha ibya Mirenge ku Ntenyo, ahubwo ahangzyikishwe n’uko wazabasha kuregama mu rugo rwawe ukahasazira, kuko Ubu ni cyo kibazo gisigaye. Inkwano kuba nini cg nto ntacyo bikimaze ugize amahirwe abakwd bakaza bakamukwaka ni amahirwe akomeye Ubu. Ntubona abagumiwe uko bangana? Nawe imyaka ufite uragumiwe kandi. Jyenda ubinyuze aho hose nakubwiye.

Subiza
Muhire 18/03/2018 7:40 pm at 7:40 pm

Umva niteguye kuya gukwa nyandikira tumenyane kdi ndakomeje nkeneye umugore
mamap4524@gmail.com

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!