bwiza.com
Urukundo

Mfite abakobwa 3, umugabo wanjye arashaka umuhungu cyane, akifuza ko twajya dutera akabariro buri saa sita- NKORE IKI?

Muraho neza, ndi umubyeyi w’abana batatu b’abakobwa, kugeza kuri iyi saha umugabo wanjye amfata nkaho ari njye nyirabayazana wo kubyara igitsina kimwe.
Umugabo wanjye avuga ko mbyara igitsina kimwe cy’abakobwa ngo kuko natwe iwacu twari abakobwa benshi kurusha abahungu.
Ubu sinzi uwamushyizemo imyumvire mibi ko umuntu ushaka kubyara umuhungu akora imibonano mpuzabitsina ku manywa.
Akazi nkora ntabwo kankundira kuba ndi mu rugo ku manywa, ibi rero akabigira urwitwazo, none ngo akeneye ko twagerageza ayo mahirwe, amasaha twakoreragaho igikorwa tukayashyira saa sita z’amanywa.
Nkurikije ubujyanama nagiye mbona mutanga aha kuri bwiza.com, nabasabaga mumfashe, kuko iyi myumvire njye narinzi ko itakibaho, bitewe n’aho iterambere ry’igihugu rigeze.
Ntababeshye, umugabo wanjye arashaka umwana w’umuhungu pe, icyo yasabwa gukora cyose akamubona ahari yagikora.
Mungire inama murakoze!
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Izindi wakunda

7 Ibitekerezo

Eco 02/03/2018 10:18 pm at 10:18 pm

niba Uzi kubara ukwezi kwawe hari ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 90% bikunda kubyara igitsina wifuza Ku mugore ugira iminsi idahindagurika ubyifuza kubimenya nagufasha.thx

Subiza
umwiza 03/03/2018 4:02 am at 4:02 am

umwana wese nu mwana jya umwihorera uzigumanire abo imana yaguhaye

Subiza
Gisa 03/03/2018 1:21 pm at 1:21 pm

arimo araguhora ubusa kuko ni ubumenyi buke,
kubyara umuhungu cga umukobwa ni imibare kuko buriya iyo ugiranye imibonano mpuzabitsina n’umugore mbere y’amasaha 72 ngo ajye muri ovulation abyara umukobwa kuko Y Zigira resistance ishobora kugera ku masaha 72 naho nyuma ya ovulation mu masaha 72 ubyara umuhungu.
Kora iyo technique uzambwire ko bitaciyemo

Subiza
MAGORWA 08/03/2018 3:45 pm at 3:45 pm

Nagirango nanjye nunganire GISA, mwicare muganire mwige neza icyo bita ukwezi k’umugore mumenye igihe cyo gusama nyuma mwirinde imibonano idakongiye mbere y’icyo gihe nkuko mugenzi wanjye yabisobanuye hejuru ahubwo mwihate imibonono yanyuma yiicyo gihe cyo gusama
urugero:niba ukwezi k’umugore ari iminsi 32 umunsi w’isama ni umunsi wa 18 uhereye igihe wagiriye mu mihango bivuzeko ugomba kwirinda gukora imibonano idakingiye mbere y’uriya munsi kuko XX havuka umukobwa ibande gukora imibonano nyuma y’uriya munsi w’isama XY havuka umuhungu .
N.B:mbibutse ko umugore agira ubwoko bumwe bw’intanga arizo X
naho umugabo akagira ubwoko bubili bw’intanga arizo X zigenda gahora zigatinda gupfa
na Y zihuta ariko zigapfa vuba nkuko GISA yabisobanuye hejuru, murakoze .
ukeneye ibindi bisobanuro wampagara kuri Telephone igendanwa 0784991690

Subiza
MAGORWA 08/03/2018 3:48 pm at 3:48 pm

Nagirango nanjye nunganire GISA, mwicare muganire mwige neza icyo bita ukwezi k’umugore mumenye igihe cyo gusama nyuma mwirinde imibonano idakingiye mbere y’icyo gihe nkuko mugenzi wanjye yabisobanuye hejuru ahubwo mwihate imibonono yanyuma yiicyo gihe cyo gusama
urugero:niba ukwezi k’umugore ari iminsi 32 umunsi w’isama ni umunsi wa 18 uhereye igihe wagiriye mu mihango bivuzeko ugomba kwirinda gukora imibonano idakingiye mbere y’uriya munsi kuko XX havuka umukobwa ibande gukora imibonano nyuma y’uriya munsi w’isama XY havuka umuhungu .
N.B:mbibutse ko umugore agira ubwoko bumwe bw’intanga arizo X
naho umugabo akagira ubwoko bubili bw’intanga arizo X zigenda gahoro zigatinda gupfa
na Y zihuta ariko zigapfa vuba nkuko GISA yabisobanuye hejuru, murakoze .
ukeneye ibindi bisobanuro wampagara kuri Telephone igendanwa 0784991690

Subiza
Ruberintwari 05/03/2018 6:11 am at 6:11 am

Harimpamvu Imana yaguhaye abo no kubushake bwabo yazaguha umuhungu yipfuza.

Subiza
kibwa 09/03/2018 2:19 am at 2:19 am

ibyo MAGORWA avuga nibyo 100% . ndabyemeza

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!