bwiza.com
Uncategorized

Abana banjye bambonye mbana n’undi mugabo bahahamuka- Zari Hassan

Nyuma yaho Zari atangarije ko yatandukanye na Diamond, amakuru yacicikanaga ko afite undi mugabo bagiye kubana, yayahakanye avuga ko abana be babonye abana n’undi mugabo byabatera ihahamuka.
Aganira na BBC Swahili, Zari yahakanye yivuye inyuma avuga ko nta mugabo ashaka, ko igihe cy’abagabo ntacyo afite, ahubwo ko ikimuraje ishinga ari ukwita ku bana be.
Yagize ati “Nta gahunda yo mu gihe cya vuba mfite yo gushyingirwa, abana banjye bambonye mbana n’undi mugabo bahahamuka, ntabwo nifuza ko ibyo byabaho, icyo nifuza ni uko abana banjye babaho bishimye”.
Zari akomeje gushimangira ko agomba kwita ku bana be batanu, batatu yabyaranye na Ivan Ssemwaga, na babiri yabyaranye na Diamond.
Ku wa 14 Gashyantare 2018, nibwo Zari yatangaje ko atandukanye na Diamond amushinja kumuca inyuma buri munsi. Gusa Diamond akaba yaririnze kuri icyo atangaza kuri iyi ngingo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!