bwiza.com
Amakuru Politiki

Abayobozi babiri bafunzwe bazira ko Perezida Nkurunziza yakiniwe nabi mu kibuga

Umuyobozi wa Komini Kiremba n’umwungirije ushinzwe ibya siporo, bafunzwe mu cyumweru gishize bashinjwa kuba baragize uruhare mu gukinirwa nabi k’umukuru w’igihugu.
Nkezabahizi Cyriaque, uyobora komini Kiremba iherereye mu Ntara ya Ngozi, n’umwungirije Michel Mutama, bafungiwe muri gereza ya Ngozi kuva ku wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018, nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Nkurunziza yitwa “Hallelluia FC n’ikipe ya Komini Kiremba.
AFP itangaza ko aba bayobozi bakoze ikosa ryo gukinisha abakinnyi b’abatirano barimo n’abakongomani batazi umukuru w’igihugu, bityo bamukinira nabi, bakamuserebeka,…
Umwe mu baganiriye na AFP, yagize ati “Abo bakongomani mu by’ukuri ntabwo bazi umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza, bamukiniye nabi cyane, igihe cyose yabaga afite umupira baramutangiraga, bamutuye hasi inshuro nyinshi, ariko abakinnyi b’Abarundi bo ntabwo bamwegeraga na gato kuko bamuzi”.
Igipolisi cy’u Burundi n’urwego rushinzwe iperereza nibo bataye muri yombi aba bayobozi babiri basanzwe ari n’abarwanashyaka ba CNDD FDD, bashinjwa gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu.

 
 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!