bwiza.com
Amakuru Politiki

Karongi: Umusaza wafashwe asambana n’umugore w’abandi, yakubiswe arapfa

Umusaza witwa Hassan, yafatiwe mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba, umurenge wa Rubengera ho mu karere ka Karongi, asambana n’umugore w’undi mugabo, arakubitwa nyuma bimuviramo gupfa.
Hassan ngo yari umusaza w’imyaka 70, yari asanzwe afite abagore batanu bazwi, barimo umwe bafitanye isezerano, akaba yafashwe asambana n’umugore wa Ntakirutimana ufite imyaka 30.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Mataba, Habumugisha, ubwo yaganiraga n’Umuseke, yatangaje ko Ntakirutimana yamaze gufata uwo musaza aramukubita bikaba bikekwa ko aribyo byaba byamuviriyemo gupfa.
Akomeza avuga ko mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018, aribwo umusaza Hassan Isacar  yapfuye.
Mu gihe agaya igikorwa cyakozwe na Ntakirutimana cyo kwihanira, atangaza ko uyu musaza na we yari amaze gufatwa kenshi asambana n’abagore b’abandi.
Nyuma y’urupfu rw’uyu musaza, Ntakirutimana n’umugore we batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rubengera.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!