bwiza.com
Amakuru Politiki

Muhanga: Abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi barataka igihombo batewe no Kutagira igishushanyo mbonera cy’umujyi

Hashize igihe cy’umwaka nta muntu wemerewe kubaka mu mujyi wa Muhanga bitewe no kuba nta gishushanyo mbonera kigaragaza imitunganyirize y’umujyi ubu gihari, abahakorera imirimo y’ubucuruzi bakavuga ko ari igihombo gikomye cyane.
Bamwe mu bakorera mu gakiriro ka Muhanga, baganiriye na bwiza.com, bavuga ko kuba babyuka bajya ku mirimo yabo ya buri munsi nyamara nta mukiriya bari bubone ngo bibaca intege zo gukora, mu gihe bakoze  ibikoresho ariko bikabaheraho ntibigurwe.
Niyonsenga umwe mu bakora akazi ko gusudira yagize ati« dukora inzugi, dukora amadirishya ,ubu nta muntu wabona uza kubigura kubera ko nta babigura, abishyire he, ubu ko nta muntu ucyubaka, kandi abo nibo batuguriraga, biduteza igihombo gikomeye kuza ugakora ariko udafite isoko ry’ibyo ukora».
Iki kibazo kandi avuga ko bagisangiye n’abafite ibirombe bivamo amatafari ahiye yo kubaka kuko nabo ubu uretse kuba bagurirwa n’abavuye ahandi, nta muntu wo muri uyu mujyi ukigura amatafari kuko batemerewe kubaka.
Iki kibazo uretse kuba gihangayikishije abaturage ,ubuyobozi bw’akarere nabwo  buvuga kibahangayikishije ,mu gihe  abafite ibikorwa byakabaye bibatunga ubu byabuze isoko.
Perezida w’inama njyanama y’akarere  ka Muhanga, Theobald  Shyaka, avuga ko iki kibazo cyo kutubaka ,bigaragara ko cyahombeje abaturage bashoraga imari mu bikoreshwa mu bwubatsi.
Yagize ati “biragaragara ko ababumba amatafari, abakorera mu gakiriro, abacuruza ibikoreshwa mu bwubatsi nta soko rihagije barimo kubona, bikaba byanabadindiza mu rwego rw’ubukungu, kandi nabo twifuza ko batera imbere, aho inama njyanama tubiboneye twasabye komite nyobozi y’akarere kuganira na RHA , bakareba ko nibura hari imirongo ngenderwaho baba babahaye  ku buryo abaturage  bakongera kubaka ariko batubatse mu kajagari.»
Umuyobozi w’akarere  ka Muhanga,  Uwamariya  Béatrice avuga ko igishushanyo mbonera ari cyo cyerekana iterambere ry’imijyi, ariko ngo hari inyigo yakozwe yo kuba bifashishijwe mu gihe bagitegereje igishushanyo mbonera.
Uyu muyobozi avuga ko muri uku kwezi bafitanye inama na RHA  bazavamo bamenye icyo kubwira abaturage  ndetse bakava mu gihirahiro barimo.
Yagize ati« aka gace kabonekamo amatafari cyane, nta kuntu umuntu yayashoramo imari akabura isoko,kandi abo kuyakoresha bahari,ubu mu nama tuzagirana na RHA ,tuzavayo tumenye icyo gukora, kuko tubona ko bahahombera, iyi nama izatuma tumenya ngo nibura amazu y’ubucuruzi azaba ameze gutya”.
Kugeza ubu  Meya Uwamariya aka avuga ko bamaze kumenya gusa ahazashyirwa inganda, ariko ahazashyirwa inzu z’ubucuruzi ntibarahamenya , ndetse n’aho abaturage bazatuzwa uretse ko ngo hari hegitari 870 ziri mu murenge umwe wa Shyogwe watoranyijwe kuba umujyi wa Muhanga.
Kanda kuru Subscribe jye ubona videwo zigezweho 

 
Uwambayinema  M.Jeanne  ̸ bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!