bwiza.com
Uncategorized

Ni iki cyihishe inyuma y’umubano wavutse hagati ya Davido na Shaddy Boo?

Umuhanzi Davido, ukomoka muri Nigeria, ubu akaba ari mu Rwanda, yiyongereye ku bafana b’umunyarwandakazi uzwi ku izina rya Shaddy Boo, bamukurikira kuri Instagram.
Ubwo Davido yari asoje kuririmba kuri sitade Amahoro i Remera ku wa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018, yatahanye n’umwe mu bakobwa bakomeye mu Rwanda mu by’imideli,  kate Bashabe.
Nyuma y’umunsi umwe atahanye na Kate bakavugwaho byinshi, byagaragaye ko Davido yaniyongereye ku bafana babarirwa mu bihumbi bakurikira (Followers) Shaddy Boo, kuri Instagram.
Shaddy Boo yagiye agarukwaho cyane mu kuba agirana umubano wihariye n’ibyamamare byaje mu Rwanda, dore ko bamwe bavuga ko yaba ari mu baba baratumye urugo rwa Diamond Platnumz rusenyuka.
Mbabazi Shadia [Shaddy Boo] yahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh, babyaranye abana babiri. Uyu mugore ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, yagiye avugwaho byinshi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kubera amafoto yagiye yitwa ashotora abagabo ashyiraho, kugera naho kwitwa ‘Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga”.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 
Bizimana Patrick/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!