bwiza.com
Amakuru Iyobokamana Politiki

Ntabwo mu Rwanda tuzemera ko abantu bambariza Imana muri Nyakatsi– Meya Mbonyumuvunyi

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba ko idini cyangwa itorero rikorera muri aka karere rigomba kuba rifite ibyangombwa bisabwa cyangwa rigafunga imiryango.
Ibi yabitangaje mu nama yabaye ku wa Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018, ihuza ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abayobozi b’amadini akorera muri aka karere. Inama yigaga ku mikorere y’amadini n’amatorero, hagamijwe gukosora ibitagenda byagaragajwe n’ubugenzuzi bwakozwe n’akarere.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko abaturage badakwiye gusengera mu nsengero zimeze nka Nyakatsi, mu gihe Nyakatsi yaciwe mu Rwanda, ibyo akaba abifata nk’akajagari.
Ati “Ntabwo mu Rwanda tuzemera ko abantu bambariza Imana muri Nyakatsi, n’abaturage bacu barazisezereye. Ese ko tutakiba muri Nyakatsi, kuki insengero abaturage bacu basengeramo zaba Nyakatsi? Ntabwo bikwiye bigomba kurangira.
Yakomeje asaba abahagarariye amatorero n’amadini kubaka insengero nziza zijyanye n’igihe, by’umwihariko idini cyangwa itorero ridafite icyangombwa ryose ko rigomba guhita rihagarara n’ahari icyapa cyaryo hose kigakurwaho.
Ati ““Buri rusengero rugomba kuba rufite uburyo butuma amajwi y’abasengeramo atagera hanze ngo asakurize abaturage,… Buri dini cyangwa itorero rigomba kugira uburyo bwo gufata amazi ava ku bisenge by’amazu ku buryo adasenyera abandi baturage cyangwa ngo agire ibyo yangiza,…”.
Ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu, Perezida Kagame yagarutse ku kajagari kavugwa mu nsengero, yibaza ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hafungwa insengero 700.
Yagize ati “Ariko ubundi ayo ma kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki? Atangirwamo amazi? Nicyo nabajije, ni za robine z’amazi ziri aho, ni iki? Ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora?
Igikorwa cyo kugenzura insengero kiri gukorwa n’ubuyobozi bw’uturere bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari narwo rufite amatorero n’amadini mu nshingano. Uru rwego ruvuga ko insengero zafunzwe zasabwe guhagarika ibikorwa byazo kugeza igihe zizuzuriza ibisabwa byose.
Tariki ya 19 Gashyantare 2018, umukuru w’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB),Prof. Shyaka Anastase, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko mu igenzura rito bakoze basanze hari insengero nyinshi zitujuje ibyangombwa ndetse ko hari nizo babonye zidakwiye kuba Imana yazinjiramo. Ati : Mu igenzura rito twakoze twasanze hari insengero zidahesha Imana icyubahiro, aho zimwe zubatse hagati y’amazu, izindi mu ma shitingi, izindi ntizigira amadirishya abandi basengera mu ibisambu no mubuvumo (ubutayu) , ibi  bigiye guhagurukirwa aho insengero zitujuje ibyangombwa zizabikosora cyangwa zigafunga.”
Mu karere ka Rwamagana habarurirwa insengero 427. Mu bugenzuzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere, byagaragaye ko insengero 352 arizo zifite ibyangombwa zibemerera gukorera muri Aka karere naho 75 zisigaye nta byangombwa zifite.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!