bwiza.com
Amakuru Politiki

Koreya ya Ruguru yavuze ko igiye guhagarika igerageza ry’ibisasu bya kirimbuzi

Mu nama y’iminsi ibiri yahuje abayobozi ba Koreya y’Epfo n’iya Ruguru, mu murwa mukuru wa Pyongyang, hafashe imyanzuro itandukanye harimo guhagarika gukora no kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.
Uwari uhagarariye itsinda rya Koreya ya Ruguru, yavuze ko umukuru w’igihugu, Kim Jong-Un yarahiye kutazongera gukoresha ibisasu n’izindi ntwaro zigambiriye kugaba ibitero kuri Koreya y’Epfo. Perezida Kim kandi ngo yavuze ko azahura na Moon Jae-In muri Mata.
Koreya ya Ruguru iti “mu gihe cy’ibiganiro bizaba mu kwezi gutaha hagati yacu na Koreya y’Epfo, ntabwo tuzigera dukora igerageza ry’ibisasu byacu.”
Iyi nama yo muri Mata izabera mu gace ka Panmunjom, ikazaba ari iya gatatu ibaye hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi kandi ikaba iya mbere mu myaka icumi ishize.
Uko byagaragaraga, Umukuru w’igihugu, Kim yari yishimiye guhura n’itsinda ryaturutse muri Koreya y’epfo, aho ku mashusho yagaragaye ku mateleviziyo aha ikiganza umwe mu baje muri iri tsinda amusekera.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!