bwiza.com
Utuntu n'utundi

Icupa ryatawe mu Nyanja mu 1886, ryatoraguwe muri Australia ririmo ubutumwa bwanditse

Nyuma y’imyaka 131,  ubutumwa bumaze igihe kirekire kurusha ubundi bwatoraguwe mu gace k’i Burengerazuba bwa Australia. Bwatoraguwe n’abantu babiri, Tonya Illman na Kym Illman barimo batembera ku musenyi hafi y’ikirwa.
Kuboneka kw’iri cupa byabaye ibitangaza nyuma yo kuboneka mu musenyi nta bumene rifite. Ni nyuma y’uko  muri icyo kirwa, aho ryatowe hari haguye imvura nyinshi irimo n’umuyaga ufite imbaraga. Ni mu birometero bisaga 130, mu Majyaruguru ya Perth.
Madamu Illman n’umugabo we Ricciardo batoye icupa muri Mutarama, bavuga ko bahise babonamo agapapuro kazingishije akagozi, barakumutsa barangije baragasoma basanga kanditseho itariki ya 12 Kamena 1886.
Illman ntiyari azi ururimi rw’Ikidage ku buryo yagombaga gusobanukirwa ibyari byanditswe kuri urwo rupapuro. Ijambo rimwe yaketse ni “aula” izina ry’ubwato bwitwaga “Paula”.
Abashinzwe ibijyanye n’ubushakashati bw’ibisigazwa byo mu mazi mu Burengerazuba bwa Australia boherereje uyu muryango wa Illman ubutumwa bwemeza ko ubwato bwise “Paula” bwabayeho mu mwaka wa 1883, bukaba bwarahagararaga i Marseille, mu Bufaransa.
Ubwato bwa Paula bwabonetse mu nyandiko za kera z’u Budage, aho bugaragaza ko bwatwarwaga na Haverkamp, bugahagarara muri Elsfleth mu Budage.
Ikinyamakuru 7sur 7, gitangaza ko abashinzwe ubushakashatsi mu by’ibisigazwa byo mu mazi kandi bavuze ko ubwoko bw’imyandikire buhura neza n’ubwo mu 1886.
Biravugwa ko ayo macupa yajugunywe mu mazi ari menshi, ariko iriherutse kuboneka ryabonetse mu 1934 mu gihugu cya Denmark. Inyandiko yari mu iri cupa ngo irasa cyane n’iyo muri iryo ryatoraguwe muri Australia.
Uyu muryango watoye iri cupa urishimye cyane kuko ngo ni igitangaza kubona ikintu kimaze imyaka isaga 132 kitarakorwaho, bwa mbere kigakorwaho n’amaboko yabo.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!