bwiza.com
Amakuru Politiki

Imbonerakure zashyizwe ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda na Congo

Mu gihe hitegurwa amatora ya Kamarampaka mu gihugu cy’u Burundi, mu rwego rwo kwirinda ko hagira abaturuka mu bindi bihugu by’ibituranyi bakaba bahungabanya umutekano, Imbonerakure zashyizwe ku mipaka.
Amakuru atangazwa na UBM news, avuga ko izi Mbonerakure zashyizwe ku mipaka mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage baturiye imipaka bakaba bavuga ko bafite impungenge.
Iki kinyamakuru gitangaza ko Imbonerakure, nk’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku buyobozi, zashyizwe cyane cyane ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda ndetse n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru, yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa Kane, haje imodoka ya double cabine, yari izanye ibikoresho izo Mbonerakure zishobora kwifashisha, buri wese yambaye imyenda ya gisirikare, dufite ubwoba bw’izo Mbonerakure kuko hari hasanzwe hari abasirikare basanzwe”.
Ubwo Perezida Nkurunziza yiteguraga kwiyamamaza kuri manda ya gatatu mu 2015, nabwo byatangazwaga ko Imbonerakure zahawe imyenda ya gisirikare na polisi n’intwaro, zihabwa n’inshingano zo kurinda umujyi wa Bujumbura, zikirirwa zihanganye n’abigaragambyaga.
Izi Mbonerakure zagiye zinengwa mu raporo zasohowe n’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ko zihohotera abatavuga rumwe na Leta, gufata abagore ku ngufu, ubwicanyi,…
Gusa Leta y’u Burundi yagiye ihakana ibyo zishinjwa, ikavuga ko nta myitozo ya gisirikare zihabwa n’ibikoresho. Kuri iyi nshuro ikaba nta kintu yari yatangaza.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!