bwiza.com
Amakuru Politiki

Zambia: Utudege tutagira abapilote (Drones) tugiye kwifashishwa mu kurwanya ubuhigi

Mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka, hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo kwifashisha utudege tutagira abapilote mu kurwanya ubuhigi mu mashyamba na pariki z’igihugu.
Minisitiri w’Ubukerarugendo muri iki gihugu, Charles Banda yagize ati “Utu tudege tuzabafasha kugenzura no guca ibikorwa byo guhiga mu mashyamba na pariki zitandukanye mu gihugu cya Zambia”.
Minisitiri Banda yavuze ko kandi ko utu tudege tuzabasha kugera aho bitashobokaga ko abashinzwe iby’ubuzima bwo mu mashyamba bagera. Ati “ikindi ni uko bizadufasha kubungabunga ibunyabuzima biba mu mashyamba”.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka itatu bukagaragazwa muri 2016, bwagaragaje ko muri Afurika, inzovu zigera kuri 30 % zipfa mu mashyamba magufi y’ibibaya, umubare munini wicwa n’abahigi.
Ubuhigi buriyongera cyane muri Zambia dore ko abantu benshi babukora ari abatishoboye batuye hafi y’amashyamba na za pariki, bakabikora rero kugira ngo bibonere amafaranga cyangwa se ikibatunga.
30 % by’ubuso bwa Zambia bungana na 752,614 km2 ni amashyamba na za pariki.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!