bwiza.com
Amakuru Politiki

Centrafrika: Abasirikare ba Loni barimo umurundi bakomerekeye mu mirwano

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 19 Werurwe 2018, abasirikare ba Loni barimo ukomoka mu Burundi n’undi wo muri Gabon bakomerekejwe n’amasasu, aho bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrika.
Radiyo Ijwi rya Amerika itangaza ko imirwano yabereye mu gace ka Alindao kari mu birometero 50 uvuye mu murwa mukuru i Bangui, aho imitwe ibiri y’inyeshyamba (Seleka na UPC) yarwanaga.
Abasirikare ba Loni bakomeretse ubwo nabo kozanyagaho n’abarwanyi ba UPC, bicomokoye ku mutwe w’inyeshyamba za  Séléka z’Abayisilamu.
Muri iyi mirwabo, ngo hapfiriyemo abarwanyi babiri ba UPC, umurundi n’umunye Gabon bakomereka gutyo.
Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo abasirikare batatu ba Loni bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu cya Centrafrika bishwe nyuma yo kugabwaho igitero n’umutwe w’inyeshyamba, Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, asaba iyi mitwe y’inyeshyamba guhagarika intambara n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!