bwiza.com
Ahabanza » Kayonza: Bamwe mu babitsa muri Sacco/Ndego bandikwaho inguzanyo batasabye
Amakuru Ubukungu

Kayonza: Bamwe mu babitsa muri Sacco/Ndego bandikwaho inguzanyo batasabye

Bamwe mu baturage bari abakiriya ba Sacco Dukire Ndego,mu karere ka Kayonza,basanze baranditsweho inguzanyo, nyamara bo batarigeze bazisaba. Ibi bavuga ko byatewe n’amanyanga yakorewe ku ma konti yabo, n’uwari umucungamutungo wayo, ndetse n’uwari ushinzwe inguzanyo.
Uku kutamenya amakuru y’ibyakorewe kuri konti zabo, niko kwatumye bamwe muri bo bishyuzwa inguzanyo bari bararangije kwishyura , abandi banditsweho izo batigeze basaba, dore ko harimo n’abatazi gusoma no kwandika, batanamenye ko ayo mafaranga bayanditsweho, bakayamenya baje kwishyuzwa.
Itariki ya 19 Werurwe uyu mwaka, yari incuro ya karindwi, hasubukurwa   urubanza ubushinjacyaha buregamo uwari umucungamari, n’uwari ushinzwe inguzanyo muri iyi Sacco,ubushinjacyaha buvuga ko aba bakozi babikoze babizi ku bushake bwabo.
Ibi ngo bigaragazwa n’uko umuturage wabaga yarasabye inguzanyo, iyo yishyuraga batayashyiraga kuri konti ,ahubwo bayashyiraga mu mifuka yabo, abandi nabo bakandikirwa inguzanyo batasabye, kandi aya mafaranga ntanabagereho.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari abajyaga kwishyura bakabura amafishi, babaga bayafungiranye ,bajya kwishyura bakayabura, bayamuha mu ntoki ,bakibwira ko barangije kwishyura nyamara atarigeze yandika ko bishyuye.
Mu gahinda kenshi , Murindabigwi Anastase, umwe mu babitsaga muri iyi Sacco ,avuga ko yari yarasabye inguzanyo ingana n’ibihumbi Magana ane na  mirongo itanu (450,000frw),aya mafaranga akayishyura ndetse akanayarangiza, akanasubizwa icyangombwa cy’ubutaka yari yaratanzeho ingwate.
Yatunguwe no kubona uwari ushinzwe inguzanyo amusanga iwe aje kumwishyuza, akamubwira ko arimo umwenda ungana n’ibihumbi Magana cyenda na bine(904,000frw) ,kandi ntayo yigeze afata.
Ni ikibazo kinavugwa n’umusaza witwa Condo, washyizweho umwenda w’ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000frw), ubu akaba arimo kwishyuzwa arenga miliyoni.
Ntazi gusoma, ntiyigeze amenya ko kuri konti ye yashyiriweho  inguzanyo atigeze asaba, kuko nta ngwate n’imwe yigeze atanga muri Sacco yerekana ko ababereyemo umwenda,kandi uwasabaga inguzanyo wese yarayitangaga.
Munganyinka Béatrice, wishyuzwa arenga miliyoni, yabonye bamwishyuza nyamara yaragujije  ibihumbi Magana ane na mirongo itanu na bine n’amafaranga Magana abiri (454,200frw), akayishyura ndetse akanasubizwa ingwate yatanze.
Yandikiwe umwenda wa miliyoni ndetse anayabikurizwa kuri konti ye, byakozwe atabizi, kuko ntaho yigeze abisinyira ,avuga ko uwari ushinzwe inguzanyo ari we wabikoze, kuko yari azi ko atazi gusoma no kwandika.
Ukutamenya cyangwa amatakirangoyi?
Uwari ushinzwe inguzanyo, yireguye avuga ko  amabwiriza yahawe n’umukoresha we ari we Sacco, yamusabaga ko  agomba gutanga inguzanyo nta ngwate asabye,ibi nibyo yakurikije mu kuzibaha.
Umucamanza Rwenyaguzwa Emmanuel uburanisha uru rubanza, yamubajije impamvu yanyuranyije n’amabwiriza ya Banki nkuru y’u Rwanda ( BNR), avuga ko usaba inguzanyo ayihabwa ari uko atanze ingwate, nyamara we akayirengagiza.
Yiregura  yavuze ko amabwiriza ya BNR atari ayazi ,ko we yari azi ayo yahabwaga na Sacco Ndego nk’umukoresha we ,kandi ko atagombaga gusuzugura ibyo yamusabye .
Izi nguzanyo abaturage bishyuzwa batasabye ,ni izo mu mwaka wa 2013 na 2014.
Byagaragaye  nyuma yaho ubugenzuzi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA, mu gushyingo 2017, bugaragaje ko iyi Sacco ifite ikinyuranyo kingana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba hafi miliyoni umunani (8.000.000frw).
Kikaba cyaratewe n’uko abishyuraga bayanyuzaga mu ntoki z’aba bakozi baregwa, ndetse n’abagaragaye ko bazihawe, nyamara ayo mafaranga atarabagezeho.
RCA  yahise isaba  ko ayo mafaranga agarurwa muri Sacco , nibwo abaturage batangiye kwishyuzwa bamenya ko bandikiwe imyenda y’inguzanyo batigeze basaba.
Abagaragaweho ibyo bibazo ni mirongo ine na batanu (45), muri bo cumi na batanu (15 ),nibo bashoboye kugera mu bugenzacyaha, naho icumi ( 10 ) nibo bashoboye kubona ubushobozi bwo kujya mu nkiko.
Batanu(5), nibo bishyuzwa amadeni kandi bari baramaze kwishyura, ndetse bakanasubizwa ingwate zabo, naho abandi batanu barishyuzwa amadeni batigeze basaba, batanamenye ko bayandikiwe mu dutabo twabo, cyangwa ku mafishi yabo.
Itegeko no10 ̸ 2009 ryo kuwa 14 ̸ 5 ̸ 2009 ,ryerecyeye ibirebana n’ingwate ,mu ngingo yaryo ya 11,rivuga ko uwatanze ingwate ,ayisubizwa ari uko amaze kwishyura umwenda wose yari yasabye.
Muri  uru rubanza abaturage barimo kuregera indishyi zingana na miliyoni mirongo itandatu n’imwe (61.000.000frw), biteganyijwe ko ruzasubukurwa ku itariki ya 11 Mata 2018.

Uyu musaza yitwa Condo,kubera kutamenya gusoma ntiyamenye ko bamwandikiye umwenda w’ibihumbi 35000

Ubu arimo kwishyuzwa umwenda atazi iyo wavuye kuko ayo yari yaragujije yarayishyuye anasubizwa icyangombwa cye cy’ubutaka

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 Uwambayinema M.Jeanne ̸ bwiza.com

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Imicungire mibi ya za SACCO iratanga isomo kuri RCA na BNR - bwiza.com 03/06/2019 10:47 am at 10:47 am

[…] Tariki 29 Werurwe 2018: Bamwe mu babitsa muri Sacco/Ndego mu karere ka Kayonza bandikwagaho inguzanyo batasabye […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com