bwiza.com
Ahabanza » Burera: Umwalimu n’umukozi wa Koperative Umwarimu SACCO bakurikiranyweho kunyereza umutungo
Amakuru Politiki

Burera: Umwalimu n’umukozi wa Koperative Umwarimu SACCO bakurikiranyweho kunyereza umutungo

Kuwa 28 Werurwe 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwiba Koperative Umwarimu SACCO DUKIRE GATEBE yo muri ako karere amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu.

Aba bakurikiranyweho ubu bufatanyacyaha umwe ni Mukandori Marie Louise akaba ari umukozi w’iyo Koperative Umwarimu SACCO DUKIRE GATEBE yo mu murenge wa Gatebe mu karere ka Burera, undi ni Munyarugero Vincent akaba ari umwarimu ukorera mu karere ka Nyamasheke.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yameje ifatwa ry’aba bombi, avuga ko bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura no kunyereza umutungo wa Koperative.
Yabisobanuye avuga ati:”Uyu mwarimu ubwo yari ari mu karere ka Gicumbi yagiye gukura kuri konti ye iri muri Koperative Umwarimu SACCO amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 650, abakozi b’iyi Koperative bagira amakenga, bibaza aho umwarimu akuye amafaranga angana atya kuko nta nguzanyo yari yatse, bakurikiranye basanga aya mafaranga yageze kuri konti ye avuye muri Koperative  Umwarimu SACCO DUKIRE GATEBE yo muri Burera, bahamagarayo basanga aya mafaranga yashyizwe kuri konti ya Munyarugerero na Mukandori.”
Yakomeje avuga ati:”Muri Koperative uyu Mukandori akoreramo naho bahise batangira kureba uko yagiye yohereza amafaranga kuri konti ya Munyarugerero basanga yari amaze koherezaho arenga Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu (1,600,000Frw).”
Yavuze ko aba bombi bahise batabwa muri yombi, uyu mukozi wa Koperative akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe mu karere ka Burera naho uyu mwarimu akaba ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi ariko akaba azoherezwa muri Burera kuko ariho icyaha cyabereye.
CIP Twizeyimana yavuze kandi ko iperereza ry’ibanze rimaze kugaragaza bimwe mu bimenyetso bibahamya icyaha.
Yagize ati:’’Polisi irimo gukurikirana uburyo mu bihe bitandukanye Mukandori yoherezaga amafaranga kuri konti ya Munyarugerero, kandi riranagaragaza ko Munyarugerero yabikuje inshuro enye kuri konti ye bwite amafaranga aturuka kuri Mukandori.”
Icyaha cyo kunyereza umutungo gihanishwa ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko urigisa umutungo cyangwa amafaranga bya Leta cyangwa bitari ibya Leta yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe.

Izindi wakunda

Bwiza.com